Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, bagaragaje ko itegeko rishya rigiye kujyaho baryitezeho guca akajagari no guhana mu buryo bufatika abakora ibi bikorwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Umushinga w’itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite yatangiye gusuzuma mu mizi, uteganya ibihano bishobora kugera ku gifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ku bishora muri ubwo bucukuzi batabifitiye uburenganzira, ariko no ku babufite bakora ibitemewe ibihano bizakomeza gutangwa.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malick Kalima avuga ko iri tegeko risobanutse kuko ngo iryari risanzwe ryibandaga ku ruhande rumwe.
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bazahishira nkana ibikorwa by’ubucukuzi butemewe bazajya babihanirwa.
Mu bitekerezo by’Abadepite, bifuje ko guverinoma yatandukanya ibikorwa by’ubucukuzi n’iby’ubushakashatsi bubibanziriza.
Abadepite banifuje ko uyu mushinga w’itegeko wazongerwamo ingingo igaragaza neza imikoranire hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi n’inzego z’ibanze hagamijwe kwirinda impfu z’abaturage n’ibindi bibazo byinshi bikomoka kuri iyo mikoranire bavuga ko itaranoga.