Rwanda: Ubucucike bw’abafungiye muri za Gereza butuma batabona Urumuri n’Umwuka bihagije

0Shares

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yasabye Minisiteri y’Ubutabera n’inzego ziyishamikiyeho, kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafungiye mu magororero, muri kasho z’ubugenzacyaha, mu bigo binyurwamo by’igihe gito ndetse no mu bigo ngororamuco.

Raporo iyi komisiyo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ikubiyemo ibyavuye ku igenzura yakoze mu 2023-2024, ryerekana ko mu magororero yo mu Rwanda hari ubucucike ku rugero rwa 121.8% bituma abayafungiyemo batabona urumuri n’umwuka bihagije kubera ubwinshi bwabo. 

Haracyagaragara kandi imanza zimaze imyaka igera kuri 4 zitaraburanishwa bigatinza ubutabera kuri benezo. 

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yageze muri mu magororero14, muri Kasho 72 z’ubugenzacyaha, mu bigo 28 binyurwamo by’igihe gito (Transit Centers) no mu mu bigo ngororamuco 3.

Perezida w’iyi Komisiyo, Umurungi Providence yabwiye Inteko imitwe yombi ko na n’ubu mu magororero yo mu Rwanda hakiri ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo kandi yanagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, isanga naho hari ibikwiye kunozwa maze isaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kubyitaho.

Abagize Inteko imitwe yombi bashimye iyi raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kuko irimo amakuru n’imibare yizewe bishingiye ku byo biboneye, gusa hari ibyo bagaragaje ko bakeneyeho ibisobanuro byimbitse harimo n’ibyo bayabonye muri iyi raporo kandi biri mu nshingano za komisiyo.

Mu myanzuro y’iyi raporo, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu isaba Minisiteri y’Ubutabera n’inzego ziyishamikiyeho by’umwihariko gushyiraho ingamba zituma abantu bafunzwe batishoboye babona icyangombwa cy’uko batishoboye kibafasha kubona serivisi y’ubwunganizi mu mategeko, gushyiraho amabwiriza yerekeye uburenganzira bw’abafungiwe muri kasho za Polisi zikoreshwa n’ubugenzacyaha n’ibindi.

Ku kibazo cy’ubucucike komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yasanze igororero rya Rwamagana ririmo 159,2%, Rusizi 158,6%, Nyarugenge 158%, Huye 143,5% na Muhanga 142,8%. (RBA, MINIJUST & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *