Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu ruhando rwa Muzika, yahishuriye abakunzi be ko hari Filime ye bwite arimo gukora ho yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Muyombo ufatanya umwuga w’Ubuhanzi no kuyobora ishami rishinzwe gutanga Amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yatangarije Ikinyamakuru Isimbi ko mu Kwezi k’Ugushyingo azatangira gufata amashusho y’iyi Filime.
Ati:”Hari Filime nifuza gukora. Ndi mu mushinga yo gutangira kuyikora kandi ni muri uyu mwaka”.
Yavuze kandi ko n’ubwo iyi Filime ariye atazayigaragaramo, gusa azayihagararira nk’umwanditsi wayo, akayiyobora yerekera abakina uko bayikina, ndetse akazanatanga buri kimwe kizakenerwa kugira ngo ugere ahabona.
Yunzemo kandi ko ibigwi yanditse muri Muzika bitagomba kugarukira aho, agomba no kwigaragaza muri iyi Filime ye ya mbere agiye kumurikira Isi n’Abanyarwanda muri rusange.
Yifuza ko iyi Filime n’imara kuzagera hanze izaca agahigo nka Filime ihiga izindi mu bwiza n’ubuhanga izaba ikoranye.
Tom Close niwe muhanzi wabimburiye abandi kwegukana Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) mu 2011.
Uretse PGGSS, yanegukanye ibindi bihembo birimo Salax Awards eshatu (3) zikurikiranya (2009, 2010 & 2011) nk’umuhanzi wahize abandi.