Rwanda: Serivise za Leta zitangwa hifashishijwe Ikoranabuhanga zimaze kurenga 600

Serivisi za Leta 682 ni zo zatangwaga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse muri 2022/2023 urwego rwa serivisi rwari rugize 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bitewe no gushyira ikoranabuhanga ku isonga bityo rinitezweho kugira uruhare mu kugeza igihugu ku kucyerekezo cya 2050.

Mu minsi nk’iyi y’ikiruhuko kuri benshi, bimaze kumenyerwa ko ikoranabuhanga ryoroheje uburyo bwo kugura, kugurisha ndetse no kwishyurana badasabwe kuva aho bari.Hari abashoramari n’abacuruzi bemeza ko aho igihugu kigeze ubu imikorere yabo ya buri munsi ishingiye ku ikoranabuhanga ku kigero cyo hejuru.

Rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga Aimable Kimenyi yemeza ko kwaguka kw’imikoreshereze yaryo mu gihugu bigaragarira mu mubare w’abarikenera ugenda uzamuka bikihutisha imitangire ya serivisi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, serivisi za Leta 682 zatangagwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kuvuga ko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari byo bizafasha igihugu kugera ku ntego gifite ikubiye mu cyerekezo cya 2050.

Minisitiri w’Intebe avuga ibi kandi anashimangira ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi kugera kuri iyi ntego birimo gushoboka mu nzego zose.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, urwego rwa serivisi rubifashijwemo n’ikoranabuhanga rwagize uruhare rwa 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *