Rwanda: Sena yishimiye ko hagabanutse inyerezwa ry’Amafaranga ya Leta

0Shares

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, yasanze mu nzego za Leta 208 zagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2023 nta na rumwe rwagize raporo y’agahomamunwa ndetse n’izagize iya ntamakemwa zariyongereye zigera kuri 92%.

Inzego za Leta zagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’Imari warangiye tariki 30 Kamena 2023 ni 208.

N’umubare muto ku zari zagenzuwe mu mwaka wawubanjirije kuko hari izitaragenzuwe nk’ibitaro by’uturere n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB.

Nyuma yo gusesengura iyo raporo Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena yamurikiye Inteko Rusange ibyavuye muri iryo sesengura bigarukwaho.

Abasenateri bishimiye ko nta rwego rwa Leta rukibona raporo y’agahomamunwa kandi ko n’izibona raporo ya nta makemwa ziyongereye. Gusa bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibirarane by’imisoro bitishyurwa.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena Nkusi Juvenal asanga imikoranire myiza hagati y’usora n’usoresha ari wo muti kuri iki kibazo cy’ibirarane by’imisoro bitishyurwa.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 igaragaza ko ibirarane by’imisoro bitishyuwe muri uwo mwaka byari miliyari zisaga 661Frw ku misoro yo ku rwego rw’Igihugu mu gihe mu mwaka wawubanjirije byari miliyari zisagaho Gato 550Frw.

Naho ku misoro yo mu nzego z’ibanze ibirarane byavuye kuri miliyari zisaga 2.5Frw mu mwaka wa 2022, bigera kuri miliyari zisaga 4.5 Frw mu mwaka wa 2023.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *