Rwanda: Sena ihangayikishijwe n’ibibazo by’abaturage bidakemurwa

0Shares

Inteko rusange ya Sena yanenze imikorere y’inzego zitandukanye zidakemura ibibazo by’abaturage ku gihe. 

Raporo  ya komisiyo ya politike n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda  ku isuzuma yakoze ku bikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022-2023,abasenateri iragaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n’imibereho y’abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu basenateri basanga ibibazo bikunze kugaruka muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi bikwiye gufatirwa imyanzuro yihariye kandi izi raporo zikajya zifasha inzego za Leta  gufata ibyemezo biganisha ku mikorere yisumbuye.

Muri 2021-2022  Urwego rw’Umuvunyi rwasuzumye 1603 , muri byo, ibigera ku 1200 ku  ni byo byakemutse.

Nyuma yo kuganira kuri ibi bibazo Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro  wo gutegura inama nyunguranabitekerezo,abagize sena bazagirana n’inzego z’ubutabera n’izifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano bagacoca ibi bibazo hagamijwe kubifatira umwanzuro utanga ibisubizo biramba.

Ibyinshi muri ibi bibazo bifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku butaka,kutishimira imikirize y’imanza,kwimura abaturage batabanje guhabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo,ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko ya Leta ariko ntibishyure abaturage bakoresha,imitungo itezwa cyamunara ku giciro gito cyane n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *