Rwanda: RIB yatangiye gukora Iperereza kuri Minisitiri Mujawamariya wirukanywe muri Guverinoma

0Shares

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye gukora iperereza kuri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wayoboye Minisiteri y’Ibidukikije n’abandi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Karera Patrick, ku byaha bakekwaho ko bayikoreyemo.

Amakuru y’iperereza riri gukorwa na RIB muri Minisiteri y’Ibidukikije yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024.

Ni nyuma y’uko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoye itangazo ryirukana mu kazi Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu munsi rivuga ko Dr Mujawamariya yirukanwe kugira ngo abazwe ibyo akurikiranweho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Radio Rwanda ko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc ari gukorwaho iperereza ku byaha bikekwa ko yakoze akiri Minisitiri w’Ibidukikije.

Ati “Ntacyo twatangaza kirenze ibyo kuba ari gukurikiranwa kugira ngo bitabangamira iperereza. Icyemezo cyo gufungwa kizafatwa biturutse ku byo iperereza rizagaragaza.’’

Tariki 12 Kamena 2024 ni bwo yagizwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, avuye muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Dr Murangira Thierry yavuze ko usibye Dr Uwamariya, hari n’abandi bakozi ba Minisiteri y’Ibidukikije bari gukorwaho iperereza barimo n’uwari Umunyamabanga Uhoraho wayo, Karera Patrick.

Ati “Hari iperereza riri gukorwa muri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho. Ni ryo rizagena abazakurikiranwa mu butabera. Uwari Umunyamabanga Uhoraho ari mu bari kubazwa, ari gukorwaho iperereza. Ubu ntitwavuga ngo arafunze, icyemezo ntikirafatwa.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu nta mubare uhamye w’abantu bari gukorwaho iperereza ariko ibimenyetso nibimara gukusanywa amakuru azatangwa.

Mu butumwa bwe, Dr Murangira yavuze ko RIB iri gukora akazi kayo kandi ko ahantu hose hakekwaho ibyaha izajya ibigaragaza kugira ngo ababikekwaho bakurikiranwe nk’uko amategeko abiteganya. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *