Rwanda:  RDF na RNP bahaye Abaturage Ibikorwa by’arenga Miliyari 2 Frw

Ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi y’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa, kuri uyu wa Gatatu abaturage mu Turere dutandukanye tw’Igihugu bashyikirijwe ibikorwa by’iterambere bifite agaciro ka Miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Byakozwe muri gahunda yo kwizihiza isabukuru ya 30 yo Kwibohora.

Ibi bikorwa ingazo z’u Rwanda zahuriyeho na Polisi y’Igihugu n’izi nzego zinyuranye byibanze ku byiciro bitandukanye birimo kuvura abaturage, kubakira imiryango itishoboye, kurengera ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, kubaka ingo mbonezamikurire no gutera inkunga amakoperative y’imboni z’impinduka. 

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga avuga ko inzego z’umutekano ziterwa ishema n’uruhare zigira mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Kuva tariki ya 1 Werurwe 2024 ingabo na Polisi y’Igihugu bubatse ibiraro 13 hirya no hino mu gihugu, inzu 31 z’abatishoboye, imiyoboro y’amazi, ECD 15, ingo 327 zihabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba, abaturage ibihumbi 72 baravurwa n’ibindi. 

Abaturage bagezweho n’ibi bikorwa barashima ingabo na Polisi by’Igihugu.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda avuga ko ibikorwa byose byakozwe muri aya mezi 3 bitari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye bw’izi nzego n’abaturage. 

Asaba abaturage gukomeza kugaragaza ubu bufatanye cyane cyane mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyagezweho bibungabungwe.

Ibi bikorwa by’Ingabo na Polisi bishyikirijwe abaturage ku mugaragaro mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 30. 

Muri ibi bikorwa hanabayemo amarushanwa ku isuku N’umutekano aho Umurenge wahize indi muri buri Ntara wahembwe imodoka.  (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *