Rwanda: RBC yashimiye abamaze gutanga Amaraso inshuro nyinshi mu Ntara y’Uburasirazuba

0Shares

Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo gutanga Amaraso wabereye mu Karere ka Rwamagana tariki ya 14 Kamena 2023, cyahaye Ikimenyetso cy’ishimwe (Certificat) Mukagahiza Immaculee na Mureganshuro Faustin kubera gutanga amaraso inshuro nyinshi mu ntara y’Uburasirazuba.

Mukagahiza Immaculee ni umubyeyi w’imyaka 43 akaba ari umwarimukazi mu mashuri abanza mu kigo cya G.S. Kabare mu karere ka Rwamagana avuga ko yatangiye gutanga amaraso mu mwaka 1998 afite imyaka 21.

Igitekerezo cyo gutanga amaraso cyamujemo afite imyaka 8 gusa ubwo yaherekezaga mama we kwa muganga yagize ikibazo cyo kuva imyuna agezeyo bamubwira ko nyina yatakaje amaraso menshi akeneye guterwa andi maraso.

Ati “ Icyo gihe narabajije nti ese murayamutera muyakuye hehe? Bansubiza ko ari ayo undi muntu ari bumuhe, ndabyibuka mama bamuteye udusashi 4 tw’amaraso kuva icyo gihe niyemeza kujya ntanga amaraso agahabwa abantu bayakeneye kugira ngo babashe kubaho”.

Mukagahiza avuga ko amaze gutanga amaraso inshuro 43 kandi azabikomeza kugeza igihe agejeje ku myaka 65.

Undi ati:”Ikimenyetso cy’Ishimwe” ni umugabo witwa Mureganshuro Faustin w’imyaka 53 utuye mu murenge wa Kigabiro, akagari ka Sovu, umudugudu wa Rugobagoba.

Mureganshuro amaze gutanga amaraso inshuro 56 kukoyatangiye kuyatanga mu mwaka wa 1991 afite imyaka 21.

Yunzemo ati:“Nakundaga kumva Radiyo nkumva bashishikariza abantu gutanga amaraso kugira ngo ahabwe indembe numva niyemeje kujya mbikora kugira ngo nanjye mbe natanga ubuzima ku babukeneye”.

Tuyishimire Moise, umukozi ushinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso mu Rwanda mu ishami ryo gutanga amaraso muri RBC yatangaje ko abantu batanze amaraso mu mwaka wa 2022 ari 51,087 batanga udupaki tw’amaraso 78,838. Ibitaro byasabye amaraso angana 119,272, bihabwa amaraso 118,626. Bivuze ko ibitaro byahawe amaraso byasabiye abarwayi ku rugero rwa 99,46%.

Ati:“Amaraso yose ibitaro bikenera birayahabwa kandi kugeza ubu nta murwayi ubura amaraso yasabiwe na muganga igihe ayakeneye”.

Tuyishime avuga ko urubyiruko ari rwo rwitabira gutanga amaraso kuko mu mwaka wa 2022 urubyiruko rungana 65,78% rwatanze amaraso, abantu bakuze bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 36 kugera kuri 60 bayatanze ku kigero cya 33,9% naho abafite 61 kugera kuri 65 batanze amaraso ku kigero cya 0,3%.

Kuri iyi nshuro, Insanganyamatsiko igira iti “Tanga Amaraso, tanga Umushongi wayo (Plasma) kenshi, dusangire Ubuzima”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *