Ikipe ya Rayon Sports FC abakunzi bayo bakunze kwita Murera cyangwa ikipe y’Imana, yinjije abafana bayo mu Mwaka mushya w’imikino w’i 2023/24 ibaha intsinzi mu mukino ufungura Shampiyona wayihuje na Gasogi United ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023.
Uyu mukino wabereye kuri Sitade mpuzamahanga yitiriwe Pele iherereye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo, watangiye ukereweho iminota 3 ku isaha yari iteganyijwe ya saa 19:00, nyuma y’uko ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia yari yatinze gutanga ikibuga.
Iyi Gaadiidka FC yahakoreraga imyitozo ibanziriza umukino ugomba kuyihuza na APR FC mu ijonjora ribanza ry’imikino ya CAF Champions League, kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 15:00 ku isaha ya Kigali.
Nyuma y’uko iyi kipe itanze ikibuga, umusifuzi yahise ahuha mu Ifirimbi, maze hagati y’impande zombi rurambikana imbere y’abafana bari bakubise buzuye iyi Sitade.
Bidatinze, ku munota wa 12 gusa w’umukino, ku makosa ya myugario wa Gasogi United, rutahizamu wa Rayon Sports FC, Umugande Charles Bbaale yahise inyeganyeza inshundura za Gasogi United, abakunzi b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru bikoza mu birere bishimira iki gitego.
Nyuma y’iminota irinswi (7) gusa, abakunzi ba Rayon Sports bongeye guhagurutswa ku nshuro ya kabiri, ubwo ku munota wa 19 gusa w’umukino, Umunyamaroke Youssef Rharb yanyeganyezaga inshundura ku nshuro ya kabiri.
Nyuma yo gutsindwa ibi bitego, Gasogi United FC yagerageje kwirwanaho ngo idakomeza gutsindwa byinshi, uyu musaruro ni nawo waranze igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Umutoza wa Gasogi United FC, Alain Kirasa, yagerageje gukora impinduka zitandukanye no guhindura amayeri y’umukino, ibi byaje no kumuhesha kubona igitego kimwe rukumbi muri uyu mukino, cyatsinzwe kuri Penaliti na Yawanendji Christian Theodore Malipang kuri munota wa 89 ushyira uwa 90.
Uyu musaruro niwo watandukanyije izi mpande, ushyira akadomo ku magmbo atari make yari yavuzwe mberee y’uyu mukino, haba ku ruhande rwa Gasogi United FC yari yawakiriye binyuze mu muyobozi wayo, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka (KNC) ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko.
Amafoto