Rwanda: Rayon Sports yasoje imyiteguro y’Umwaka mushya w’Imikino igwa miswi na Al-Merrikh

0Shares

Rayon Sports FC yanganyije na Al-Merrikh SC yo muri Sudani 0-0 mu mukino wa gicuti wa nyuma mu yo kwitegura umwaka w’imikino mushya, mu mukino wabereye mu Nzove kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Kanama 2023.

Ni umukino Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yatangije abakinnyi biganjemo abatarabonye umwanya munini wo gukina nka Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Raphael Osaluwe, Mucyo Didier Junior, Mvuyekure Emmanuel, Kalisa Rashid, Aruna Madjaliwa, Iraguha Hadji na Rudasingwa Prince.

Iyi kipe yari mu rugo yatangiye neza uyu mukino isatira bikomeye binyuze cyane ku mpande zariho Iraguha Hadji na Joackiam Ojera.

Ku munota wa 15, Iraguha yazamukanye umupira yihuta awuhindura imbere y’izamu Ojera ashyiraho umutwe aryamye umupira uca hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 27, Ndekwe Félix yasimbuye Kalisa Rashid, Mussa Esenu asimbura Rudasingwa Prince. Rayon Sports yakomeje kwiharira umukino wakinirwaga cyane mu kibuga hagati.

Iki gice kitabonetsemo uburyo bwinshi bw’ibitego cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya Kabiri, Umutoza wa Rayon Sports yahinduye ikipe cyane, aha umwanya abakinnyi nka Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Serumogo Ally, Bugingo Hakim, Youssef Rharb, Héritier Luvumbu, Tuyisenge Eric n’umunyezamu Simon Tamale.

Iyi kipe na yo yakomeje gusatira cyane Tuyisenge atera amashoti menshi ari hanze y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu wa Al-Merrikh SC akamubera ibamba.

Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gukina yugarira cyane igategereza imipira Rayon Sports itakaje. Mu minota ya nyuma iyi kipe yatangiye kwinjira mu mukino ari nako yahushaga uburyo bw’ibitego gusa amahirwe yabonye ntiyayabyaje umusaruro kuko umukino warangiye ari 0-0.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yasobanuye impamvu iyi kipe yahisemo gukina umukino wa gicuti kandi ku wa Gatanu azatangira shampiyona.

Ati “Ni ingenzi kuri twe ko dukina imikino myinshi kuko niba twifuza kujya mu matsinda no kwitwara neza muri shampiyona tugomba kugira imikino myinshi.”

“Ikindi hari abatarabonye umwanya kuri ’Super Cup’ nka Luvumbu ntabwo yari ameze neza, Mvuyekure Emmanuel ndetse na Aruna Moussa Madjaliwa.”

Zelfani yakomeje avuga ko muri uyu mukino yifuzaga kugerageza uburyo bwinshi bw’imikinire.

Ati “Uyu munsi twifuzaga gukina uburyo butandukanye nubwo twakinnye kuri APR kuko uyu munsi twakoresheje butatu butandukanye. Nishimiye uko abakinnyi bitwaye uyu munsi navuga ko turi mu nzira nziza.”

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *