Iyo urebye hirya no hino mu gihugu, ubona amazu ya Leta adakorerwamo ndetse amwe muri yo asa n’ayabaye amatongo. Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo urwego rw’Umuvunyi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA), byagaragaye ko Leta ifite Amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera ku 1040 akaba adakoreshwa.
Ni ubugenzuzi bwakozwe mu mpera za 2022 maze bwerekana ko muri ayo mazu 1040, agera kuri 61 ari mu Mujyi wa Kigali, 301 ari mu Ntara y’aAajyepfo, 252 akaba mu Ntara y’Uburengerazuba, naho 245 bayasanga mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe 181 yo aherereye mu Ntara y’Uburasirazuba.
Muri aya mazu yose, MINALOC iri ku isonga mu kugira amazu menshi naho Minagri ikayigwa mu ntege.
Urebeye ku rwego rw’uturere, Gakenke iza ku isonga n’amazu 77 adakoreshwa, hagakurikiraho Gicumbi ifite 74.
Uturere dufite amazu make adakoreshwa, ni Rwamagana ifite amazu umunani, na Kicukiro ifite amazu atanu.
Eraste Bimenyimana umuyobozi w’ishami rishinzwe gufata neza umutungo wa Leta muri RHA, yagize ati:“Muri rusange aya mazu yose arashaje ntajyanye n’lgihe. Ameze neza twagiye tuyaha inzego za Leta zishinzwe umutekano ngo ziyakoreshe”.
Amakuru dukesha RAB aravuga ko mu bugenzuzi bakoranye na RHA muri Gicurasi 2022, basanze iki kigo cyonyine gifite amazu 52 ameze neza, 308 akeneye gusanwa n’andi 68 akeneye gusenywa akavaho kuko yangiritse cyane.
Aya mazu yose abarizwa muri sitasiyo 13 za RAB ari zo: Rubirizi, Ngoma, nyagatare, Rwerere, Musanze, Muhanga, Songa, Rubona, Nyamagabe, Ntendezi, Gakuta, Tamira na Gishwati.
Ni iki cyateye aya Mazu kudakoreshwa?
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), kivuga ko aya mazu yiganjemo ayakorerwagamo n’inzego z’ibanze mbere y’amavugurura yagiye abaho ahuza ibyahoze ari Perefegirura, Superefegitura, Amakomini n’lmirenge.
RHA ikomeza ivuga ko aya mazu usangamo n’ayakorerwagamo n’inkiko mbere y’amavugururwa yahuje zimwe muri zo, hakaba n’ayahoze akorerwamo n’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, amenshi akaba abarirwa muri MINAGRI na RAB.
Arateganyirizwa iki?
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) ari nacyo gifite aya mazu mu nshingano kiragira kiti:“Ayangiritse cyane ni ukuyakuraho amaze guhabwa agaciro tugasigarana ibibanza. Dufatanije n’inzego z’ibanze turashaka kureba izabyazwa umusaruro zigatezwa cyamunara zigakoreshwa n’abikorera ku giti cyabo nyuma yo kuvanwa mu mutungo rusange wa Leta.”
N’ubwo Bavuga batya ariko, ntitwabura kuvuga ko ibi byose bisaba amafaranga kuko dufashe nk’urugero kuri RAB gusa, ivuga ko bakeneye amafaranga arenga miliyari 6 na miliyoni 92 yo gusana amazu yabo atameze neza, bagakenera asaga miliyari 1 na miliyoni 66 yo kuvugurura akiri mazima hamwe n’andi arenga miliyoni 197 yo gusenya amazu yashaje akanangirika cyane.
RHA iravuga ko igenagaciro ku rwego rw’igihugu ritararangira ngo hamenyekane ikizakorerwa aya mazu yose ya Leta, ndetse n’ingengo y’imari bizatwara.
Gusa kuba amazu 428 ya RAB azatwara miriyari zirenga 7, byatanga ishusho y’ingengo y’imari izagenda ku nzu 1040 Leta ifite zidakoreshwa.
Amafoto