Rwanda: Perezida wa Sena yasabye ko abakiri Bato bigishwa Umuco Nyarwanda

Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, yasabye inzego zibishinzwe kunganirana mu gusigasira umuco nyarwanda no kuwigisha abakiri bato, haba mu birebana no kubaka uburezi n’uburere bw’umwana bishingiye ku muco nyarwanda.

Hari mu nama nyunguranabitekerezo ku gusigasira umuco nyarwanda no kuwigisha abakiri bato, yateguwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, yitabiriwe n’Abasenateri n’abahagarariye izindi nzego bireba.

Ibitekerezo byatanzwe birimo kuba inzego za Leta zifite umuco mu nshingano zikwiye kurushaho gukorana no gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umuco.

Hari kandi kuba hakwiye kunoza ingamba zashyizweho n’ibikorwa bijyanye no kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko hatagize igikorwa mu maguru mashya umuco w’Igihugu wakomeza gushyirwa mu kaga n’ibyonnyi by’imico y’amahanga byiganje mu rubyiruko.

Yatanze urugero rw’igice cy’indirimbo yubahiriza Igihugu aho kigaruka ku rurimi nka kimwe mu bihuza Abanyarwanda, ariko ngo kuba rukomeje kuganzwa n’izindi biganisha ahabi Igihugu muri rusange.

Perezida wa Sena Kalinda François Xavier yavuze ko Sena izakomeza gusesengura ibitekerezo byatanzwe no kuganira n’inzego zibishinzwe, kugira ngo bifashe kubungabunga umurage ugomba guhabwa abakiri bato, baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *