Rwanda: Nyuma yo gukurikirana Dosiye 92 z’abatunze Intwaro mu Myaka 5, RIB na Polisi basabye abazitunze kuzisubiza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu myaka itanu ishize hakozwe iperereza ku madosiye 92 y’abantu bakurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Aya madosiye yakozweho iperereza kuva mu 2019 kugeza mu 2024, amadosiye 35 yari ay’abatunze gerenade, andi 34 bari batunze amasasu, amadosiye 12 bari batunze ububiko bw’amasasu (magazine), na ho amadosiye 10 yerekeye abari bafite imbunda.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo cy’Igitangazamakuru cya Letao, yagaragaje ko izo mbunda wasangaga ari izo bihambiriyeho “ugasanga zimwe zishaje”

RIB igaragaza ko intwaro ziboneka mu gihugu zifitanye isano n’urugamba rwo kubohora igihugu n’intambara y’abacengezi yakurikiyeho mu 1997 kugeza mu 2000.

Hari intwaro zirimo imbunda, amasanduku y’amasasu, gerenade n’imbunda ziganjemo AK 47 zitahurwa aho zitabye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko umuntu ugifite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko n’uzi aho ziri yazimenyekanisha ku bushake, byaba ari ibiturika akamenyesha inzego z’umutekano zikaza kubihakura bitagize ubuzima bwangiza.

Kuva mu 2019 kugeza mu 2024 nta cyaha cyifashishijwe intwaro nk’ubujura n’ubwicanyi byagaragaye mu Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *