Mu gihe abatari bacye usanga batishimira amafoto ari ku Ndangamuntu zabo bamwe bavuga ko ari aya kera adahura n’amasura bafite uyu munsi, Ikigo k’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), cyakuyeho izi ngingimira.
NIDA yatangaje ko mu gihe gito hazatangira gahunda yo gufata amafoto mashya asimbura ayari asanzwe ku amarangamuntu.
Ibi byakomojweho na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yasubizaga Kamikazi Fiona’ ku rukuta rwa Twitter.
Kamikazi yabazaga niba hazabaho gufotora abantu bundi bushya ku babyifuza, Minisitiri Ingabire yamusubije agira ati:“Yego bizabaho hafatwe andi mafoto ndetse n’ibipimo ndangamiterere”.
Yongeyeho ko hazabaho n’uburyo bworoshye, umuntu yahinduramo ifoto igihe abikeneye.
Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu gihe kitarenze imyaka ine izaba yamaze kuvugurura ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga Amarangamuntu afatika, ikabisimbuza uburyo bushya bw’Amarangamuntu y’Ikoranabuhanga.
Icyo gihe nta muntu uzongera kugendana irangamuntu mu ntoki, azajya ayigendana muri Telephone ye cyangwa mu kindi gikoresho cy’ikoranabuhanga.
Izi ndangamuntu nshya zikoranye ubuhanga, zizajya zihabwa Abanyarwanda, kuva ku mwana muto kugeza ku mukuru, ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ibi bitandukanye na mbere zahabwaga uwujuje imyaka 16 y’amavuko gusa nk’uko itegeko ry’u Rwanda ryabigenaga.
Ibi bikorwa byose bikaba bikomeje kugaragaza ko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga.
Bije kandi ari igisubizo kirambye ku banyarwanda, by’umwihariko abo mu mahanga batagiraga Indangamuntu, kuko rimwe na rimwe zasohokaga zifite amakosa kuzikosora bigatwara igihe.
Igisubizo cya NIDA kiziye igihe rwose! Nibabikore ho rwose, ahubwo n’imyaka bazagire igihe batwemerere n’ibindi. 🙏
Ahubwo nibanigire vuba bitazahera mumishinga