Guverinoma y’u Rwanda yahamagariye abashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ivuga ko ari urwego rukeneye gukomeza gushorwamo imari ariko hakibandwa ku gukoresha uburyo butangiza ibidukikije.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe yavuze ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abikorera kugirango u Rwanda rugere ku ntego yarwo y’uko bitarenze mu 2029, u Rwanda ruzaba rwohereza hanze arenga miliyari 2,17 z’amadorali y’amerika, avuye kuri miliyari 1,5 USD yoherezwa hanze kugeza ubu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasabye abacukuzi n’abandi bose bafite aho bahuriye nabwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kinyamwuga.
Yasabye by’umwihariko gusoma no gukurikiza ibikubiye mu Itegeko rishya rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Yavuze ko Guverinoma izakomeza guteza imbere ubufatanye n’abashoramari hagamijwe guteza imbere ibikorwa byo gushakisha ahari amabuye y’agaciro, kuyongera agaciro ndetse no kuyacuruza.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze kandi ko Guverinoma izi ibibazo bikibangamiye uru rwego kandi ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bikemurwe. (RBA)
Amafoto