Rwanda: NAEB yasabye Abanyenganda kutunama ku Bahinzi mu gihe cy’Umwero wa Kawa

0Shares

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), bwatangaje ko muri Sizeni ya 2023, igiciro kidahinduka cy’Ikawa yeze neza igemurwa ku Ruganda ari amafaranga y’u Rwanda 410 ku Kilo.

Ni mu gihe Igiciro cy’Ikawa yarerembeshejwe (Floaters) ari amafaranga 100 ku Kilo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe n’iki Kigo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, ibi biciro birahita bitangira kubahirizwa.

Bushingiye kuri ibi, ubuyobozi bwa NAEB bukaba busaba buri Munyenganda wese kugura Ikawa muri Zone yemerewe gukoreramo kandi ko kugura no gukusanya umusaruro bikorerwa ku Nganda nyirizina cyangwa kuri za Site zagaragajwe n’abafatanyabikorwa (Inganda cyangwa Amakoperative) bakorera muri iyo Zone kandi zamenyeshejwe inzego z’ibanze.

NAEB yanaboneyeho gusobanura ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gukusanya Ikawa mu Bahinzi, atari umukozi w’Uruganda rwemerewe gukorera muri iyo Zone cyangwa undi wese wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe kandi agomba kuba afite ibimuranga, bityo utazubahiriza amabwiriza azabihanirwa.

Ibi biciro bishya byatangajwe habura iminsi mike ngo Sizeni itangire, kuko igomba gutangirana na Werurwe, mu gihe muri Gicurasi na Kamena umusaruro watunganyijwe ugatangira koherezwa mu Mahanga.

Bije bikurikira kandi Inama y’Ihuriro ry’Abahinzi ba Kawa bo hirya no hino ku Isi (World Coffee Producers Forum/WCPF) iherutse guteranira i Kigali, aho Abahinzi bagiye bagaragaza ko igiciro bagurirwaho kikiri hasi ugereranyije n’imirimo igoye bakora guhera ku rugemwe kugeza Kawa igeze mu Gikombe ikanyobwa.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Imvaho Nshya, batangaje ko bifuza ko igiciro kitajya munsi y’Amafaranga y’u Rwanda 1000.

Ibi ngo bikaba byatuma iterambere ryabo rirushaho kwihuta.

Ni mu gihe kandi bavuga ko muri iki gihe bafite impungenge z’umusaruro kubera ko ibihe bitagenze neza.

Abahinzi bifuza ko Ubuhinzi bw’iki gihingwa kiri mu bifite uruhare rukomeye mu Bukungu bw’Igihugu, bwarushaho kwitabwaho ku buryo ubukora na we arushaho gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *