Christine Mukabunani yatorewe umwanya w’Umuvugizi w’ihuriro ry’Imitwe ya Politike mu Rwanda [NFPO], asimbuye Alphonse Nkubana.
Mu mezi atandatu ari imbere, yavuze ko azashyira imbere umubwe ndetse no kwimakaza ihame rya Demokarasi yumvikanyweho.
Ku myaka 53 y’amavuko, Mukabunani usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyaka rya PS Imberakuri, yatowe kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, mu matora y’inteko rusange ya NFPO yakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gutorwa yagize ati:“Intego nyamukuru n’uko NFPO izashyira mu ngiro inshingano zayo. Tuzashyigikira Imitwe ya Politike mu bikorwa byayo by’iterambere ndetse no guhagararira abanyamuryango uko bikwiye. Nzashyira mu bikorwa ihame ryo gushyira hamwe no kwimakaza Demokarasi yumvikanyweho”
Ni ku nshuro ya kane agiye kuri uyu mwanya, nyuma y’inshuro ya mbere yo mu Mwaka w’i 2019.
Avuga ko ihame rya Demokarasi yumvikanyweho, yagejeje u Rwanda mu mahoro no kwigobotora ibikomeye abantu bashyize hamwe.
Yavuze ko muri iki gihe Igihugu gihanganye n’igitutu cy’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, gushyira hamwe no gutahiriza umugozi umwe kw’Imitwe ya Politike ari ingenzi.
Mu ijambo rya Alphonse Nkubana, umuyobozi ucyuye igihe wa NFPO, yagize ati:“U Rwanda rwabaye ikitegererezo ku bindi bihugu, aho Imitwe ya Politike 11 ihurira mu biganiro mpaka, ntihabemo gushyamirana”.
Yakomeje agira ati:“Ibihugu byinshi biza kutwigiraho. Turashimira FPR-Inkotanyi yatwigishije uyu muco wa Demokarasi y’amahoro. Kuri ubu, turi abantu bicara bakaganira ku bibazo bihanze Igihugu. Muri ibi, hariho n’ibyo tuba tutumva kimwe, ariko tukabiganira binyuze mu bworoherane”.
Alphonse Nkubana yari yatorewe kuyobora NFPO muri Nzeri y’i 2023. Asanzwe ari abarizwa mu Ishyaka rya PSD.
Ihuriro ry’Imitwe ya Politike mu Rwanda, ryashinzwe tariki ya 04 Kamena mu Mwaka w’i 2003, hashingiwe ku ngingo ya 56 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Nyuma yo gushingwa, ryatangiye gukora tariki ya 25 Nyakanga 2003
Rishyirwaho, ryashingiye ku byari byemeranyijweho muri Mutarama y’i 1993 n’Imitwe ya Politike [Amashyaka] amenshi yari mu gihugu icyo gihe.