Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB kivuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe kitarenze imyaka 5, hazaba habonetse imbuto za bimwe mu bihingwa by’ingenzi byera vuba kandi zihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Ni mu gihe muri iki gihe hirya no hino hamwe na hamwe nta imvura ihari, bikaba biteye impungenge ko n’umusaruro w’ubuhinzi muri iki gihembwe uzaba muke.
Nubwo hari aho imvura ikomeje kugwa ndetse inshuro nyinshi, abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bamwe ntibarabona imvura cyangwa bakayibona gake gashoboka.
Iki ni ikibazo gikomeye kuri bo ugereranije n’uko ibihe by’ihinga iki gihe byabaga byifashe.
Si mu Burasirazuba gusa badafite imvura kuko no mu Ntara y’Amajyepfo cyane cyane mu Turere tw’igice cy’Amayaga ni ukuvuga Nyanza, Ruhango na Kamonyi iki kibazo kirahari.
Abahinzi bashimangira ko igihe imvura yakomeza kubura n’ubundi ingaruka zitabura kuboneka.
Mu gihe ibice by’Intara y’Iburasirazuba n’Amayaga mu Ntara y’Amagepfo izuba rica ibintu, mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba ho usanga imvura igwa.
Ni kenshi kandi imvura ijya yangiza imyaka nk’uko abahinzi mu Ntara y’Iburengerazuba babivuga.
Isesengura ryakozwe n’inzego zifite aho zihuriye n’ibidukikije mu Rwanda ryasanze ihindagurika ry’ibihe ryibasiye isi muri iyi minsi rigira ingaruka zikomeye ku gihugu, aho mu Burasirazuba n’Amayaga hazakomeza kwibasirwa n’izuba naho mu Burengerazuba n’Amajyaruguru hakibasirwa n’imyuzure byose bikaba byangiza umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije(REMA), Faustin Munyazikwiye avuga ko hari ibyihutirwa gukorwa mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka.
Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yerekana ko mu mwaka wa 2023 mu gihugu hose ibiza byangije hegitari ibihumbi 2.176.3 z’ubutaka buriho imyaka naho muri 2022 hangirika hegitari 1.917.7, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko imvura n’izuba bikomeje guteza ibibazo.
Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Florence Uwamahoro avuga ko mu byihutirwa ari ugushaka imbuto zihanganira ihindagurika ry’ibihe.
Imbuto zihinduriwe uturemangingo mu buryo bw’ikoranabuhanga rizwi nka GMO, zihanganira izuba cyangwa imvura nyinshi, kudafatwa n’indwara n’ibyonnyi zikaba zaratangiye gukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo muri Afurika, ndetse zikaba zizwiho kugira umusaruro utubutse nk’iyitwa Tela nk’uko inzobere n’abashakashatsi bo muri Kenya babisobanura.
Yagize ati:”Mu myaka myinshi ishize mu gihugu cyacu, twagerageje gutunganya ubwoko bw’imbuto busaga 200 ndetse hari izindi zirimo gutegurwa, buri mbuto irihariye hagendewe ku miterere ya buri Karere”.
“Ikoranabuhanga ryo guhindurira imbuto uturemangingo niryo rigezweho muri iki gihe kuko kugira ngo tubashe kongera umusaruro w’ubuhinzi no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, hakenewe ko mu buhinzi bwacu dukoresha ikoranabuhanga rigezweho.”
Mu Rwanda ubutaka bungana na 45% by’ubuso bwose bw’igihugu nibwo bwagenewe guhingwaho, cyokora kubera imihindagurikire y’ibihe imbaraga zikomeje gushyirwa mu gutunganya ibishanga, kongera ubuso bwuhirwa muri rusange kugira ngo igihugu kibashe kwihaza mu biribwa. (RBA)