Rwanda: Mu buyobozi bw’Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru zahinduye imirishyo

0Shares

Kuri uyu wa 08 Kanama 2023, bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakuwe mu myanya yabo, nyuma y’iminsi muri iyi Ntara by’umwihariko mu Karere ka Musanze habereye Umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono.

Iri tangazo rigira riti:”Nyuma y’isesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame rernezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

None kuwa 08 Kanama 2023, abayobozi bakurikira bakuwe mu mirimo:

  • MU BIRO BY’INTARA Y’AMAJYARUGURU

MUSHAIJA Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara. (Hashyizweho NZABONIMPA Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Intara w’agateganyo).

  • AKARERE KA MUSANZE

RAMULI Janvier, wari Umuyobozi w’Akarere; (Hashyizweho BIZIMANA Hamiss nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo)

KAMANZI Axelle, wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;

TWAGIRIMANA Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi

BYIMANA Francois, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

  • AKARERE KA GAKENKE

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere; (Hashyizweho NIYONSENGA Francois nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo)

NSANZABANDI Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange;

KALISA Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi;

MUSEVENI Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

  • AKARERE KA BURERA

UWANYIRIGIRA Marie Chantal, wari Umuyobozi w’Akarere. (Hashyizweho NSHIMIYIMANA Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo).

Bikorewe i Kigali ku wa 08 Kanama 2023. Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulila Paul KAGAME

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe yashyizeho umukono mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *