Rwanda: Minisitiri w’Uburezi yasabye Ababyeyi gufasha Abana kuzatsinda Ibizamini bya Leta

0Shares

Kuri uyu wa Mbere hatangiye ibizamini bizoma amashuri abanza by’umwaka w’amashuri 2023-2024, abanyeshuri 202.999 basoje amashuri abanza bakaba aribo babyitabiriye.

Ababyeyi basabwe korohereza abana mu bihe by’ibizamini bya Leta, bagasubiramo amasomo yabo ndetse bakanagerera ku gihe aho ibizamini bikorerwa.

Ku rwunge rw’amashuri rwa Gisozi ya mbere niho ku rwego rw’Igihugu hatangirijwe ibi bizamini bya Leta, abana bavuga ko bajyanye impamba ihagije mu bizamini.

Abarimu nabo bemeza ko bagerageje gusubirishamo abana amasomo nyuma yo kurangiza kare kwigisha ibyari bikubiye mu nteganyanyigisho.

Ubwo yatangizaga ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Minisiteri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard,

Yasabye ababyeyi kugaragaza uruhare rufatika kugira ngo abana babo bazabisoze neza kandi banatsinde ku gipimo gishimishije.

Aba banyeshuri 202,999 barimo gukorera ibi bizamini ku bigo bisaga 1000, muri bo harimo abahungu 91189 n’abakobwa 111810.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *