Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaganga kuba maso mu bihe by’Ibyorezo

0Shares

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iki gihe mu Rwanda hari ibyorezo ndetse no mu bihe bindi bisanzwe, abakora kwa muganga basabwa kwitwararika bakurikiza neza amabwiriza yo kwirinda ubwandu ndetse no kwirinda gukwirakwiza indwara.

Ikigo nderabuzima cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kireberera abaturage barenga ibihumbi 87 baza kuhivuriza baturutse mu bice bitandukanye.

Abakorera muri serivisi zitandukanye z’iki kigo nderabuzima haba aho basuzumira abaje kwivuza, aho basuzuma indwara, aho batangira imiti n’ahandi, bavuga ko bakira abarwayi benshi baza babagana.

Umuforomo ushinzwe abarwayi bivuza bataha, kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo ku kigo nderabuzima cya Gikondo, Kwitonda Ernest avuga ko icyo bashyira imbere ari ukwirinda ndetse no kurinda abaza babagana.

Bamwe mu baturage bavuga ko ari ingenzi ko abaganga bitwararika aho bakorera ndetse no mu gihe bakira abarwayi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko indwara zishobora kubonera icyuho mu kudakurikiza amabwiriza arebana no kwirinda ubwandu ndetse no gukwirakwiza indwara kwa muganga.

Ibi ngo bireba abaganga, abarwayi n’abandi bose bagera kwa muganga.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibikoresho by’ubwirinzi bishyirwa mu mavuriro bihari bihagije kugira ngo bifashe abahakora kwirinda.

Iyi Minisiteri ivuga ko kuri ubu hari ibyongerewe mu mabwiriza arebana no kwirinda ubwandu no gukwirakwiza indwara, bakaba bakomeje ku biganiraho n’abakora umwuga w’ubuvuzi. (RBA)

Image
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *