Rwanda: Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irahangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku Matungo

0Shares

Mu gihe ibiciro by’ibikomoka ku matungo bikomeje kuzamuka hirya no hino ku masoko, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko hagenda hafatwa ingamba zizatuma umusaruro w’ibikomoka ku matungo wiyongera bityo ibiciro ntibikomeze kuzamuka.        

Mu isoko rya Kimironko mu Karere ka Gasabo, ni hamwe mu haboneka ku bwinshi ibiribwa by’amoko anyuranye birimo ibikomoka ku bworozi bw’amatungo magufi ndetse n’amaremare.

Yaba abacuruzi ndetse n’ abaguzi, bahuriza ku kuba ibiciro  by’inyama z’ubwoko bunyuranye bigenda birushaho kuzamuka.

Minisiteri y’Ubuhinzi  n’Ubworozi ivuga ko kimwe mu bituma inyama z’inka ziba nke ku isoko, ari uko akenshi inka zibagwa ari inka zitanga umukamo atari ibimasa, bityo ugasanga inka zibagwa ari nkeya.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange avuga ko harimo kurebwa uburyo haboneka inka nyinshi zitanga inyama.

MINAGRI ivuga kandi ko mu gihe ku isi inyama z’inkoko arizo za mbere zihenduka, ku isoko mu Rwanda atari ko bimeze ariyo mpamvu hakorwa ibishoboka byose mu kongera inkoko zitanga inyama ndetse n’iz’amagi.

Ibyo ngo bizajyana no guteza imbere ubworozi bw’amafi, ku buryo abantu bafashwa kororera amafi mu ngo zabo ndetse no gutera intanga mu nkwavu kugira ngo bifashe mu kongera umusaruro. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *