Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gukora isuzuma ryimbitse ku kibazo cy’umubare w’abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe gikomeje kwiyongera, aho ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda 20.5% bafite iki kibazo.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ubwo bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima ku isesengura rya Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu by’umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2022/2023.
Ni ku bibazo byagaragaye muri serivise z’ubuvuzi ku bafite ubumuga barimo serivise zigenerwa abafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe ndetse n’ikibazo cy’inyunganirangingo n’insimbura ngingo.
Perezida w’iyi komisiyo, Mukamana Elisabeth yagaragaje ko ibi bibazo biri mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu cyane cyane abafite ubumuga.
Kuri iki kibazo kandi hari n’ubwiyongere bw’abagerageje kwiyahura bagateshwa, nabo umubare wabo ukomeje kwiyongera umwaka ku mwaka dore ko bamaze kwikuba inshuro 2.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yagaragaje ko hari ikirimo gukorwa ngo serivise zihabwa abafite ibi bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe zirusheho kunoga.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda abaturage basagaho gato 20,5% bafite ibibazo by’uburwayi bumwe cyangwa bwinshi bwo mu mutwe.
Bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, umubare munini w’abarokotse bagera kuri 50,2% bafite ubu burwayi bumwe cyangwa bwinshi bwo mu mutwe.
Ibi bibazo byiganje mu mu Mujyi wa Kigali aho Akarere ka Gasabo abagatuye 36% bafite ibi bibazo ndetse no mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo bafite 27,5%.