Rwanda: Mineduc, Mobile Money n’Umwalimu Sacco binjiye mu mikoranire igamije kugaburira Abana ku Mashuri

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu Sacco byatangije ubukangurambaga bwiswe #DusangireLunch bushishikariza ababyeyi n’abandi babyifuza gutanga umusanzu wabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri binyuze kuri momo cyangwa banki.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kamena 2024.

Bwatangijwe mu gihe kugeza ubu uruhare rwa Leta rungana na 90% by’amafaranga yose asabwa kugira ngo umunyeshuri afatire ifunguro ku ishuri.

Bwatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu; Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kuba hari ababyeyi badatanga uruhare rwabo bibagiraho ingaruka.

Minisiteri y’Uburezi yasabye abantu bose gutera inkunga gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri hagamijwe no gufasha ababyeyi b’amikoro make batabasha kubona uruhare rwabo muri iyi gahunda.

Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021. Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko yagize akamaro gakomeye ku myigire y’umunyeshuri kuko yagabanyije umubare w’abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4% kandi ngo iki kibazo kigomba gukemuka burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri igomba guhabwa imbaraga ari na yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko iyi gahunda igamije kwerekana umusanzu w’iki kigo mu gufasha abana b’Abanyarwanda gukabya inzozi zabo zo kuba abaganga, abenjeniyeri n’abarimo abakinnyi b’ahazaza.

Ati “Turashaka gutanga umusanzu wacu mu kubaka ahazaza binyuze mu guharanira ko buri mwana abona ifunguro ari ku ishuri.’’

Yatangaje ko nka Mobile Money Rwanda biyemeje gutanga miliyoni 30 Frw yo gufasha abanyeshuri 10.000 ku mwaka.

Ati ‘‘Ndahamagarira abari mu rwego rw’abikorera kwinjira mu bukangurambaga bwa #DusangireLunch.”

Ku rundi ruhande, Umwalimu SACCO wiyemeje gutanga ifunguro ku bana 8.500 mu myaka ibiri.

Muri ubu bukangurambaga, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umwalimu Sacco na Mobile Money Rwanda Ltd aho amafaranga azajya atangwa hifashishijwe telefoni kuri MTN Mobile Money nk’uko byasobanuwe na Gakuru Phillipe, Umukozi wa MTN Mobile Money.

“Dusangire Lunch” yatangiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse biteganyijwe ko amafaranga azajya atangwa hifashishijwe telefoni kuri MTN Mobile Money.

Mu gutangiza iyi gahunda hakusanyijwe asaga miliyoni 60 Frw azatangwa uyu mwaka.

Ushaka gutanga umusanzu muri #DusangireLunch, akanda *182*3*10# agakurikiza amabwiriza. Nibura 1000 Frw gishobora kwishyurira umwana umwe mu gihembwe mu gihe 3000 Frw byishyura umwaka wose.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 900 bo mu bigo by’amashuri 4,500 bafatira ifunguro ku ishuri.

Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024. (RBA)

Amafoto

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame

 

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette.

 

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *