Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iragaragaza ko ishyirwaho ry’urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko, bizaba igisubizo ku bibazo biri muri uru rwego kandi ibyinshi binashingiye ku bumenyi budahagije bw’ababikora.
Kuri uyu wa Mbere Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf asobanura ko ishyirwaho ry’uru rugaga ari igisubizo ku bibazo biri mu itangwa ry’amasoko muri rusange.
Gusa Abadepite bagaragaza ko hari ibigomba kubanza kwitabwaho, uhereye ku nyito nyirizina, kandi ko ishingano z’urwo rugaga zitagomba kugongana n’izindi nzego zisanzweho.
Minisitiri Murangwa Yusuf yavuze ko izi ngingo zose zizahabwa umurongo.
Ahamya ko gushyiraho uru rugaga rw’abanyamwuga bifitiye akamaro abari n’abitegura kujya muri uyu mwuga.
Inzego zirimo, Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza, Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, RPPA, ni zimwe mu ziri gufatanya n’Abadepite mu mushinga w’iri tegeko ubu ukiri gusumirwa muri komisiyo. (RBA)
Amafoto