Rwanda: Miliyoni 100 Frw zigiye guhabwa abaguze Ibicuruzwa bagasaba EBM

0Shares

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kigiye gusaranganya ishimwe ry’arenga miliyoni 100 Frw ku baguzi basaga 17,300 basabye inyemezabwishyu ya EMB zirenga ibihumbi 100 bagiye guhaha ibicuruzwa bitandukanye.

Impuguke mu bijyanye n’imisoro, Dieudonné Nzafashwanayo, yabwiye RBA ko ubu buryo bwo guhemba abaka inyemezabwishyu za EBM buzazamura ikigero cy’umusoro.

RRA igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa imashini za EBM zisaga ibihumbi 120. Ni mu gihe mu 2013, zari 1000.

Komiseri Wungirije muri RRA ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imisoro, Mbera Emmy avuga ko umubare w’abasaba inyemezabwishyu za EBM wagiye wiyongera uko imyaka ishira bitewe n’ubukangurambaga bugenda bukorwa.

RRA ivuga ko uku kwezi kwa Gicurasi kuzarangira abacuruzi baramaze guhuza sisiteme zabo z’inyemezabwishyu n’iya EBM.

Gukanda akanyenyeri, ugakurikizaho 800 akadirishya nibwo buryo bwo kwinjira muri iyo gahunda yo guhembwa 10% by’agaciro k’uwo musoro ku nyongeragaciro ndetse no guhembwa 50% by’amande acibwa umucuruzi wanze gutanga inyemezabwishyu. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *