Rwanda: Miliyari 20 Frw zigiye gushyirwa mu kwishingira ‘Ibihingwa n’Amatungo’

0Shares

Hari abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bayobotse gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, bavuga ko byabaye igisubizo kirambye iyo bahuye n’ibihombo biturutse ku mihindagurikire y’ikirere n’ibiza. 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo ivuga ko umubare w’abamaze kugana iyi gahunda ukiri muke mu gihugu, ari nayo mpamvu yatangije ubukangurambaga bwatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba bwitezwezeho kuzazamura umubare w’abahinzi n’aborozi mu kugana iyi gahunda y’ubwishingizi.

Ni gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa izi ku izina rya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’ aho yatangijwe mu gihugu hose mu kwezi kwa Mata 2019. 

Kuri ubu imibare igaragaza ko mu myaka igera kuri itanu imaze itangijwe y’itabiriwe ku kigero cya 5% gusa. 

Nkubito Emmanuel umworozi w’inka wo mu Karere ka Nyagatare na Asimwe Joy umuhinzi w’umuceri wo mu Karere ka Gatsibo, ni bamwe mu bayobotse iyi gahunda mbere, bakemeza ko yagiye ibagoboka mu gihe cyose bagiye bahura n’ibihombo bitabaturutseho.

Leta y’u Rwanda isanga uriya mubare w’abamaze kwitabira ubwishingizi ukiri muto cyane ari nayo mpamvu muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igihugu kigenderaho, ubu hafashwe umwanzuro ko muri iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa hazashorwamo miliyari 20 Frw nk’uruhare rwa Leta mu kunganira umuhinzi n’umworozi, ibyo bikazatuma ubwo bwishingizi buva kukigero cya 5% bwariho ubu bukazagera ku kigero cya 30% mu myaka itanu iri mbere. 

Kuzagera kuri iyi ntego niyo mpamvu yatumye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego ziyishamikiyeho, ubu bari mu bukangurambaga mu Ntara y’Iburasirazuba bugamije gushishikariza abahinzi borozi gushinganisha imyaka n’amatungo yabo ku bwinshi.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere  ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, avuga ko ikibazo kihindagurika ry’ikirere cyugarije isi, inzira nziza yafasha abahinzi n’aborozi kudahomba ari ukugana ku bwinshi iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa.

Kuva mu mwaka wa 2019 gahunda ya Tekana Urushingiwe muhinzi mworozi itangiye, abahinzi 568,563 n’aborozi 95,398 nibo bamaze kuyitabira.

Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 9.3 Frw niyo yashowe muri icyi cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ibigaragaraza. 

Aya mafaranga 40% yayo niyo yatanzwe nk’uruhare rwa Leta mu kunganira abahinzi borozi muri ubu bwishingizi, mu gihe asigaye ahwanye na 60% yatanzwe n’abahinzi n’aborozi ubwabo nk’uruhare rwabo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *