Rwanda: Kwandikisha Idini n’Imiryango ishingiye ku myemerere bisaba iki?

Raporo y’ibarura rusange rya gatanu ryakozwe mu 2022, yagaragaje ko Abanyarwanda batagira idini babarizwamo bakomeje kwiyongera, aho bageze kuri 3% by’Abanyarwanda bose bavuye kuri 0.2% mu 2012.

Mu gihe cy’Imyaka 10 gusa, iri barura ryagaragaje ko nibura kuri ubu Abanyarwanda 390,000 batagira idini.

Uko kugabanyuka kandi kwanajyanye no kugabanyuka kw’abakiristu mu Rwanda, aho abakiristu bageze kuri 92 % by’Abanyarwanda bose, bavuye kuri 93% mu 2012.

Kiliziya Gatolika ni yo ifite abayoboke benshi mu Rwanda aho bangana na 40%, gusa nabo baragabanyutse cyane ukurikije abo iryo dini ryari rifite mu 2012 banganaga na 44%.

Ibarura rya Gatanu ry’ingo mu Rwanda ryagaragaje ko ADEPR ifite abayoboke 21%, abaporotestanti 15%, abadiventisiti ni 12 % mu gihe Abayisilamu ari 2%.

Abanyarwanda bari mu madini gakondo ni bo bakomeje kuguma munsi ya 1%, nk’uko byari bimeze mu 2012.

N’ubwo bimeze bitya, bigaragara ko Imyemerere ikiri urufatiro rukomeye rw’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bisabwa n’amategeko mu gihe hashingwa Idini cyangwa Imiryango ishingiye ku myemerere, nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’Igihugu ry’imiyoborere (RGB).

Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 07/03/2025 ikubiyemo amabwiriza y’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere nimero 01/2025 yo ku wa 06/03/2025 yerekeye ibisabwa imiryango ishingiye ku myemerere.

Igaragaza ko igamije kunoza imikorere yayo no kuyihuza n’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango itari iya Leta mu Rwanda.

Bimwe mu by’ibanze, harimo gusaba ubuzima gatozi, hasingiwe ku ngingo ya 17 y’Itegeko n° 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Kuri iyi ngingo, Umuryango usaba ubuzimagatozi ushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere inyandiko z’inyongera aho kuri iyi ngingo mu gika (e) harimo kugaragaza inyemezabwishyu ya 2.000.000 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzimagatozi, yishyurwa mu isanduku ya Leta.

Hari kandi kugaragaza urutonde rw’abantu nibura 1,000 batuye mu Karere Umuryango wifuza gukoreramo, bagaragaza ko bawushyigikiye.

Uru rutonde rugomba kuba ruriho imikono yabo, nimero z’Indangamuntu cyangwa iza Pasiporo n’iza Telefone zabo.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza no gucunga neza Imiryango ishingiye ku myemerere, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwashyizeho amabwiriza mashya asaba iyi miryango kuzuza ibisabwa bikurikira..

  • Kwandikisha ubuzima gatozi

Imiryango yose ishingiye ku myemerere igomba kwandikisha ubuzima gatozi kugira ngo ikorere mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi bizafasha mu kumenya umubare nyawo w’imiryango ikorera mu gihugu no gukurikirana ibikorwa byayo.

  • Kuzuza ibisabwa mu mikorere

Imiryango ishingiye ku myemerere igomba kugira inyubako zikwiriye, zujuje ibisabwa by’ubuziranenge n’isuku, ndetse n’ibikoresho bikenewe mu gutanga serivisi zinoze ku bayoboke bayo.

  • Kugira abakozi babifitiye ubushobozi

Abayobozi n’abakozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bagomba kugira ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu bijyanye n’imiyoborere n’iyobokamana, kugira ngo bashobore kuyobora neza no gutanga inyigisho zifite ireme.

  • Kugenzura imikoreshereze y’imari

Imiryango ishingiye ku myemerere isabwa kugira uburyo bunoze bwo gucunga imari n’umutungo wayo, harimo gutegura raporo z’imikoreshereze y’imari no kuzishyikiriza inzego zibishinzwe.

Ibi bikaba bigamije gufasha kurwanya imikoreshereze mibi y’umutungo no kongera icyizere mu bayoboke.

Imiryango ishingiye ku myemerere irasabwa gukurikiza aya mabwiriza, kugira ngo ikomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu no mu mibereho myiza y’abaturage.

 

Muneza Vedaste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *