Nyuma y’Imyaka 7 hatowe Umukuru w’Igihugu, Abanyarwanda bongeye kuzindukira ku biro by’Itoroa guhitamo uzabayobora muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere.
Abanyarwanda barenga miliyoni 9 nibo bazindukiye mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite.
Bitandukanye n’uko Perezida wari watowe yayoboye Imyaka 7, kuri iyi nshuro iyi Manda izageza mu Mwaka w’i 2029.
Ni ku nshuro ya mbere kandi habaye amatora akomatanyije. N’ukuvuga, gutora Perezida n’Abadepite umunsi umwe.
Ku mwanya wa Perezida, Abakandida ni Kagame Paul wa FPR-Inkotanyi, Habineza Frank wa DGPR na Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga.
Aya matora tayangiye ku isaha ya saa Moya z’Igitondo, akaba aza gusozwa saa Cyenda z’Igicamunsi nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Mu rwego rwo kubagezaho uko aya matora ari kugenda, Abanyamakuru ba THEUPDATE bari kuri Site n’ahantu hatandukanye, nk’ijisho ry’abakurikira ibyo tubagezaho.
Mu masaha ya saa Moya n’Igice, Kuri Site y’Itora yo mu Mudugudu wa Buhoro mu Murenge wa Kimironko ho mu Karere Gasabo, abaturage bari bakereye guhitamo Perezida n’Abadepite bazabayobora muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere.
Mu Karere Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mbere y’uko amatora atangira, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora babanje kurahirira imbere y’abaturage babyutse kare baje kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Ku Biro by’Itora bya Groupe Scolaite Islamique ho mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ku isaha ya saa 06:45 bari bahageze.
Mbere ho Iminota 40 ngo hatangire itora rya Perezida n’Abadepite, Mu Karere ka Gasabo kuri Site y’Icyerekezo hari ibyumba by’itora bisaga 20, abasaga 200 bari bahageze.
Kuri site y’itora ya Remera Protestant, hateganyijwe ko haza gutorera abaturage babarirwa mu Bihumbi 10.
Shadia Umutesi wahatoreye, yatangarije Itangazamakuru ko yishimiye cyane kuzinduka agatora mu ba mbere.
Ati:”Kuba ndi urubyiruko, ni njye ufite kumenya ko umuntu ngomba gutora ko ejo n’ejo bundi hari aho azangeza.
“Natoye kandi nzi ko natoye neza.”
Mu rwego rwo kugaragaza ko bari banyotewe n’aya matora, Imirongo y’abantu yagaragaye kuva mu masaha ya mu gitondo kare cyane ku biro by’amatora bitandukanye.
Mu mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi, ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byari byaifunze kugira ngo abantu bajye gutora.
Abo mu mahanga batoye ejo ku cyumweru kuri za Ambasade z’u Rwanda zitandukanye.
Ibyavuye mu matora ya Perezida by’agateganyo, byitezwe ko birara bimenyekanye kuri uyu wa mbere.
Prof. Nshuti Manasseh na Dr. Emmanuel Ugirashebuja bari mu Banyarwanda bitabiriye Itora rya Perezida n’Abadepite.
Dr. Ugirashebuja yatoreye kuri Site ya Nyabisindu, mu gihe Prof. Nshuti yatoreye ku Ishuri rya Green Hills i Nyarutarama.
Mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’i Burengerazuba, abaturage baraza gutorera Perezida n’Abadepite kuri Site 82.
Abaturage bitabiriye Itora rya Perezida n’Abadepite mu Mudugudu wa Nyiraruhengeli ho mu Karere ka Musanze, biciwe Umwaku hakoreshejwe Amandazi n’Icyayi.
Umuhungu wa Perezida Kagame, Kapiteni Ian Kagame n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Desire Mugwiza, batoreye kuri Site y’Itora ya SOS Kagugu.
Bashiki ba Perezida Kagame, Umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe na FPR-Inkotanyi, batoreye kuri Site y’Itora iri ku Ishuri rya Green Hills i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.
Mu Karere kose ka Rwamagana, hari site z’itora 86 zifite ibyumba by’itora 510.
Ibiro by’itora birafunguye kugera saa cyenda z’amanywa.
Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Bwana Pudence Rubingisa, ari mu batoye ku ikubitiro.
Itora rya Perezida n’Abadepite mu Karere ka Bugesera, riri kubera kuri Site 84 zigizwe n’ibyumba by’itora 580.
Biteganyijwe ko Umuryango w’Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, baza gutorera kuri Site y’Ishuri rya SOS Kagugu. Aha kandi ni naho Umwana we wa Gatatu, Kapiteni Ian Kagame, yamaze gutorera.
Abakora Ubucuruzi bwambukiranya Umupaka wa DR-Congo n’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, nabo bamaze gutora.
Gusa, bitandukanye n’ahandi mu gihugu, aba basabye kudashyirwaho Ikimenyetso kigaragaza ko batoye, kuko ngo cyabashyira mu Kaga bageze muri DR-Congo.
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba, bari gutorera Perezida n’Abadepite kuri Site z’Itora 123.
Kuri Site ya TCC Rubengera mu Karere ka Karongi, Abaturage bazindukiye gutora Perezida n’Abadepite.
Abaturage bo mu Mirenge 12 igize Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba, baramukiye kuri Site 80 ngo bihitiremo Perezida n’Abadepite bazayobora Igihugu muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere.
Umukandida w’Ishyaka DGPR, Frank Habineza, yatoreye kuri Site ya GS Kimironko II mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatoreye kuri Site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Kugeza ubu, mu Bakandida Batatu ku mwanya wa Perezida, utaratora ni Kagame Paul, Umukandida wa PFR-Inkotanyi, byitezwe ko aza gutorera kuri Site ya SOS Kagagu.
Umuyobozi w’lshyaka riharanira Demukarasi n’lmibereho Myiza, PSD, Dr. Vincent Biruta, yatoreye kuri Site ya Kigali Christian School mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.
Umuyobozi w’lshyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yatoreye kuri Site ya APAPER mu Kagari ka Rukiri I, mu Murenge wa Remera.
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa Muntu, Mukabalisa Donatille, yatoreye Umukuru w’Igihugu n’Abadepite kuri Site ya SOS Kagugu.