Rwanda: Ku bufatanye n’Ubudage, hashyizweho Ikigega cyo gufasha abaturage bakennye bo mu Turere 16

0Shares

Leta y’u Rwanda n’Igihugu cy’u Budage byatangije ikigega cya Miriyoni 16 z’Amayero ahwanye na Miriyari 20Frw kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu Turere 16 two mu Ntara 4 n’Umujyi wa Kigali.

Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” azashorwa mu bikorwaremezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi, amashuli abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwaremezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard TUSABE avuga ko ari ikigega kigamije kuzamura imibereho ya benshi hatagize usigara inyuma muri gahunda yo kuva mu bukene.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ iterambere mu Budage ushinzwe Afurika Ms. Birgit Pickel yavuze ko ibi biri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’igihugu cye na leta y’ u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira imiyoborere myiza y’igihugu.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku italiki ya 11 Ugushyingo 2022, hemejwe gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye.

Hanemejwe intego yo kugabanya ubukene bukabije bukagera munsi ya 1% bitarenze umwaka utaha wa 2024 buvuye kuri 16.1% bwariho muri 2016/2017.

Bwana Richard Tusabe na Ms. Birgit Pickel nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano y’Ubufatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *