Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete ikomeye y’Abongereza, ARC Power izobereye mu bijyanye n’Ingufu zisubira, basinyanye amasezerano yo gukwirakwiza Amashanyarazi akomoka kuri izi Ngufu.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 02 Gicurasi 2023, na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), na Karl Boyce, Umuyobozi Mukuru wa ARC Power.
Iyi sosiyete ya ARC Power izafatanya na Guverinoma y’u Rwanda kwagura imiyoboro migari no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, aho biteganyijwe ko nibura ku nshuro ya mbere ingo zigera ku bihumbi 40 zizagezwaho izi ngufu z’amashanyarazi zitangiza.
Ubufatanye mu by’ingufu hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ARC Power, bugamije kurushaho kwihutisha uburyo abaturage bagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), yavuze ko bishimiye kwakira ARC Power mu gufasha Abanyarwanda mu bikorwa bibazamurira ubukungu.
Ati:“Twishimiye kwakira ARC mu guteza imbere Ingufu mu buryo burambye mu Rwanda. Guverinoma yiyemeje kugeza amashanyarazi ku baturage bose ndetse bishingiye mu kubagezaho ingufu zitangiza ibidukikije.”
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye na ARC Power buzatuma intego Guverinoma yihaye ibasha kugerwaho mu gufasha Abanyarwanda kuzamura imibereho yabo no gufungura amahirwe azabafasha kuzamuka ubukungu.
Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko ari iby’agaciro kuba ishoramari rya ARC Power rigiye guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bagera ku bihumbi 40.
Ati:“Twishimiye ishoramari rya ARC Power rizahindura imibereho y’ingo 40.000 z’Abanyarwanda mu kubaha amashanyarazi atangiza ibidukikije. Guverinoma yiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa nka ARC Power mu kuzana impinduka mu Gihugu hifashishijwe ibisubizo bishya kandi byakwiganwa no mu Karere.”
Karl Boyce, Umuyobozi Mukuru wa ARC Power, yagaragaje ko ikigo ayoboye gifite ishyaka ryo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo yo guteza imbere Ingufu zitangiza.
Ati:“Twishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri iki gikorwa. Ubu bufatanye bugaragaza ubushake dusangiye bugamije kuzana impinduka mu guteza imbere Ingufu zitangiza ibidukikije.”
Karl Boyce, yakomeje avuga ko bifuza ko ubu bufatanye buzaba intangarugero muri Afurika, ndetse bikaba uburyo bwafasha n’ibindi bihugu mu guteza imbere abaturage babyo.
ARC Power ni Ikigo kizobereye mu bijyanye n’Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Muri Afurika kiri gukorana n’u Rwanda, Mozambique na Zambia. Iki kigo kizakorana bya hafi na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG).