Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yashimangiye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite byabaye mu Rwanda, muri rusange yagenze neza.
Ibi ibishingira ku kuba kuva mu bihe byo gutanga kandidatire, kwiyamamaza, mu matora ny’irizina kugeza mu kubarura amajwi, uburenganzira bwa muntu bwarubahirijwe.
Zimwe mu nshingano za Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu bihe by’amatora, ni ukugenzura niba uburenganzira bwa buri wese bwuharizwa mu byiciro bitandukanye.
Indorerezi zigera kuri 40 z’iyi Komisiyo zoherejwe mu Turere twose tw’Igihugu, gukurikirana no kugenzura uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, uhereye mbere y’amatora hatangwa kandidatire, mu gihe cyo kwiyamamaza, mu myiteguro y’amatora, ku munsi w’amatora ny’irizina no mu kubarura amajwi.
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Umurungi Providence, ashingiye ku igenzura bakoze, yashimangiye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagenze neza, kuko yakozwe mu mucyo, mu bwisanzure no mu mutekano.
Iyi Komisiyo isanga Abanyarwanda barasobanukiwe ibijyanye n’amatora bubahiriza uburenganzira n’inshingano byabo, bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugukandi bitorera abayobozi bababereye.
Icyakora iyi Komisiyo igaragaza ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ikwiye kongerera imbaraga ikoranabuhanga, mu kwiyimura kuri Lisiti y’itora, no gushishikariza abantu kwiyimura hakiri kare, kuko hari site z’itora zagaragayeho abantu batari kuri Lisiti y’itora kandi bavuga ko biyandikishije cyangwa biyimuye. (RBA)