Rwanda: Komisiyo y’Amatora yavuye imuzi ibijyanye n’Imyiteguro y’Amatora

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irasaba Abanyarwanda kwitegura neza ariko bagatandukanya gusinyira ushaka kuba umukandida no gutora nyir’izina.

Abaturage bamwe baravuga ko kugeza ubu batazi niba bari ku rutonde rw’itora mu gihe ari igikorwa gitegenijwe tariki 15 Nyakanga uyu mwaka, bamwe barabishingira ku kuba bari aho basanzwe batorera.

Mu Karere ka Kamonyi abo mu Murenge wa Rukoma, bitabiriye ubukanguramba ku myiteguro y’amatora bavuga ko iki ari igikorwa baha agaciro.

Hari abandi bavuga ko mu gutegura imigendekere myiza y’amatora biteguye kwakira abifuza kuba abakandida bigenga badaturutse mu mashyaka cyangwa imitwe ya Politique.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles avuga ko kugeza ubu abaturage bakwiye gutandukanya gusinyira uwifuza uba umukandida no kumutora nyir’izina.

Muri rusange Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irashima uburyo abaturage barimo kwakira ababasaba imikono ikavuga ko ku bufatanye n’izindi nzego, igenzurira hafi iki gikorwa hirindwa amakosa yatuma kitagenda neza.

Gusa Munyaneza Charles avuga ko abashaka imikono bakwiye gukurikiza amabwiriza arimo kubanza kumenyekanisha iki gikorwa binyuze mu nyandiko zishyikirizwa ukozi wa komisiyo y’amatoraa n’ubuyobozi ikindi akitwaza impapuro zitangwa na komosiyo y’igihugu y’amatora. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *