Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, Dr. Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mu byangombwa bisabwa, Dr. Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.
Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suède
Iri Shyaka kandi yatanze urutonde rw’abakandida depite 66 barimo abagore 31 n’abagabo 35 bazayihagararira mu matora.
Perezida w’iri shyaka, Dr. Habineza yashimiye Leta ko imigabo n’imigambi yabo mu myaka ishize yashyizwe mu bikorwa maze bihindura imibereho myiza y’abanyarwanda.
Ni ibintu yavuze ko bibaha icyizere cyo kuzitwara neza muri aya matora.
Nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Habineza yavuze ko afite ikizere kandi ko abaturage bafite uburenganzira bwo guhitamo umukandida babonamo ubushobozi bwo guteza imbere igihugu.
Hagati aho ariko mu gihe abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, bakomeje gutanga kandidature zabo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko hari bamwe bazana ibyangombwa bituzuye.
Ku rundi ruhande ariko, Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yavuze ko hakiri amahirwe yo kuzuza ibyo byangombwa.
Kugeza ubu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze kwakira kandidatire ebyiri z’abakandida bifuza kuzahatana ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, harimo Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi na Frank Habineza watanzwe na Green Party kuri uyu wa Mbere.
Amafoto