Imibare y’igipimo cy’imikoreshereze y’itangazamakuru cy’umwaka wa 2024, igaragaza ko ubu uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda ruri kuri 60%.
Ni mu gihe abanyamakuru ubwabo basanga uruhare rwabo mu guteza imbere imikoreshereze myiza y’Ikinyarwanda ruri kuri 42%.
RGB ivuga ko Abanyamakuru bakwiye kongera mu byo bakora iyi nshingano yo kwigisha imikoreshereze myiza y’ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo ababakurikira barusheho kukimenya.
RGB igaragaza ko kudakoresha neza Ikinyarwanda mu itangazamakuru bifite ingaruka mbi by’umwihariko ku Banyarwanda barenga 71% bumva Ikinyarwanda, gusa kandi bakaba bakurikira ibitangazamakuru kuko abenshi ari ho bavoma ubumenyi bw’Ikinyarwanda ndetse n’ubundi butumwa bunyuzwa kuri iyi miyoboro kuko iyo butanyujijwe mu kinyarwanda kiboneye bituma benshi batabwumva uko bikwiye.
Ibi biganiro biri mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uzizihizwa taliki ya 21 Gashyantare uyu mwaka, umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Tunoze, twige Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza”. (RBA)