Ni kenshi hakunze kumvikana ukutavuga rumwe hagati y’abakunzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel Songs) ndetse n’izisanzwe bamwe bita iz’Isi cyangwa se Secular Music.
Uku kudahuza gushingira ku mpamvu nyinshi, aho bamwe bavuga ko abaririmba iz’Isi badakorera Imana, mu gihe abaziririmba bavuga abaririmba iz’Imana batajyana n’igihe.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku itandukaniro ry’uyu muziki wombi mu mboni z’Umuhanzikazi Bwiza Emerance.
Bwiza yikije ku kijyanye n’ubushobozi butangana ku bijyanye no gutunga no kwamamara ku bakora uyu muziki.
Mu kiganiro THEUPDATE yagiranye n’uyu Muhanzikazi umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika Nyarwanda nyamara amaze igihe gito ayinjiyemo, yagize ati:”Abakora muzika ifatwa nk’iy’Isi, ni uko itanga ibyishimo kandi abiyemeje kuyijyamo bayikora nk’umwuga. Inshuro nyinshi ikunze kubona abaterankunga bashyigikira abayinjiyemo, ibi bikayifasha gutera imbere byihuse ndetse no gukundwa kuko iba yashowemo ifaranga”.
Yakomeje agira ati:”Ngarutse kuri muzika iririmbarwa Imana, ikundwa n’abakunda kwiberaho batuje badasaragurika. Akenshi abayikora ntago bayifata nk’umwuga. Ibi bibagiraho ingaruka kuko kubona abaterankunga bayishoramo Imari bigorana”.
Yunzemo ati:”Indi mpamvu ikomeye izitira abakora muzika ihimbaza Imana badatera imbere, n’uko n’ushaka kuyikora kinyamwuga afatwa nk’uwatandukiriye amahame y’Idini abarizwamo”.
“Aha, abiyemeje kuyikora nk’akazi kabo ka buri munsi bafatwa nabi muri rubanda, aho bavuga ko badakijijwe neza. Iyi n’indi mbogamizi ituma abakora uyu muziki w’indirimbo zahimbiwe Imana badatera imbere kuko bashora amafaranga bakora ibihangano, nyamara ntabagarukire ngo abatunge ndetse anazibe icyuho cy’ayo bakoresheje muri ibi bihangano”.
Haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ntago ari henshi usanga muzika yo kuramya no guhimbaza Imana yubaka Inkingi ikomeye irambye, mu gihe Secular Music usanga yarubatse Umusingi ukomeye cyane aho usanga abenshi mubayikora yarabagize ibirangirire n’abaherwe.
Muri iki kiganiro, yadutangarije ko tariki ya 15/09/2023 aribwo azashyira hanze Umuzingo we wa mbere uzaba ugizwe n’Indirimbo 14.
Bwiza yatangiye gukora muzika mu mwanduko w’Icyorezo cya COVID-19. Azwi mu ndirimbo nka Exchange, Ready n’izindi…
Amafoto