Rwanda: Ishyirahamwe rya Ruhago ryasinyanye n’Uruganda Masita gukorana mu gihe cy’Imyaka 4

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasinyanye n’Uruganda rw’Abaholandi rukora ibikorsho bya Siporo ruzwi nka MASITA kuzakorana narwo mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere.

Ni amasezerano yashyiriweho Umukono ku kicaro cya FERWAFA i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Muri aya masezerano, hakubiyemo ko MASITAA izajya yambika ikipe z’Igihugu z’abagabo n’abagore.

Imwe mu myambaro izajya izambika, harimo imyambaro yo gukoresha imyitozo, iyo gukinana imikino, ndetse n’ibindi bijyanye n’imyambarire izi kipe zizajya zikenera.

Aya masezerano yashyize akadomo ku mikoranire yari imaze Imyaka isaga 10 hagati ya FERWAFA n’Uruganda rwo mu Butaliyani ruzwi nka ERREA, kuko impande zombi zakoranaga guhera mu 2013.

  • Ibyo twamenya kuri aya masezerano

Aya masezerano ashyizweho akadomo nyuma y’Umwaka urenga uwahoze ari Umunyamabanga wa FERWAFA, Henry Muhire akuwe kuri uyu mwanya ku mpamvu zanuganuzwe ko zari zifitanye isano nayo.

Ibi bikaba ndetse bikaba bayarvuzwe ko byaba ari nabyo byabaye imbarutso yo gusezera ku mwanya w’Ubuyobozi bwa FERWAFA kuri Bwana Olivier Nizeyimana.

Aya makuru yavugaga ko Bwana Muhire yemeranyijwe na MASITA imikoranire, mu gihe nyamara nta burenganzira yigeze ahabwa na FERWAFA kuba yayashyiraho umukoni.

Nyuma y’uko MASITA ibwiye FERWAFA ko hari amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi FERWAFA ikabitera utwatsi ivuga ko ntabyo izi, byashyize igihato kuri aya masezerano.

Hari amakuru THEUPDATE yabonye ko iyo ataza kubahirizwa, FERWAFA yari kwishyura MASITA Miliyoni 2 z’Amadorali ya Amerika (2,000,000$), aya akaba arengaho gato Miliyaridi  z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibi kandi bikaba bitari gusigana no kuba MASITA yari yakamejeje ivuga ko n’adashyirwa mu bikorwa, izajyana FERWAFA muri FIFA kuyirega gukora uburiganya.

Andi makuru ajyanye n’aya masezerano, ni uko yaba ariyo yatumye Muhire Henry ahagarikwa muri FERWAFA muri Kamena y’Umwaka ushize w’i 2022, mbere gati y’uko agarurwa nyuma y’Ibyumweru bibiri, gusa akaza kwegura kuri uyu mwanya ku mpamvu zitavuzweho rumwe.

Amafoto

Rwandan Football Federation (FERWAFA) has signed a four-year kit deal with renowned Dutch sportswear and football equipment supplier MASITA. Courtesy

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *