Rwanda: Ishusho y’izamuka ry’Ubukungu mu Myaka 3 ishize

0Shares

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe zo guteza imbere ubukungu mu gihe cya COVID-19 ndetse na nyuma yayo, zatanze umusaruro kandi yizeza ko bizakomeza gukorwa kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.

Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024, ubwo yagezaga ku Nteko raporo y’ibikubiye mu byo Guverinoma yakoze kugira ngo ubukungu bw’igihugu butazahazwa n’ingaruka za COVID-19.

Mu 2020, ubukungu bw’u Rwanda bwagabanutse kugera ku kigero cya -3,4%, ahanini kubera icyorezo cyashegeshe Isi.

Ingamba zo kuzahura ubukungu Guverinoma yafashe mu bihe binyuranye zatanze umusaruro kuko ubukungu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize.

Ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo iri hejuru gato ya 8% hagati ya 2021 na 2023 kuko mu 2021 ubukungu bwageze ku kigero cya 10,9%, naho mu 2022 buzamuka ku kigero cya 8,2%. Byitezwe ko mu 2024, ubukungu buzazamuka kuri 7%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya COVID-19 byagizwemo uruhare n’urwego rwa serivisi.

Imibare y’agateganyo igaragaza ko mu 2023, umubare w’amafaranga uru rwego rwa serivisi rwinjiza mu bukungu bw’igihugu yazamutse ku kigero cya 10,6%.

Ibyazamuye uyu musaruro harimo n’urwego rw’ikoranabuhanga 33,2%, urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 12,1%, uburezi, ubwikorezi ndetse n’ibikorwa by’amahoteli n’amaresitora.

Bashingiye ku ngamba za Leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu muri iki gihe bamwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko imitwe yombi bashimye uko zashyizwe mu bikorwa.

Nubwo habayeho iri zahuka mu bukungu, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko inzego z’ubukungu zagiye zihura n’imbogamizi mu gihe cyo kugerageza gushyira mu bikorwa ingamba zizahura umusaruro w’ubukungu.

Bamwe mu badepite n’abasenateri basanga hari izindi ngamba guverinoma yafata zo gukomeza kwihutisha iterambere mu baturage cyane cyane hitabwa ku nzego zikirimo icyuho.

U Rwanda rufite imishinga ruteganya gukora ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere hibandwa ku guteza imbere ubuhinzi, ubuzima n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *