Rwanda: Ishusho y’Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite mu mboni z’Indorerezi Mpuzamahanga

Itsinda ry’indorerezi z’amatora ziturutse mu miryango mpuzamahanga, zashyize hanze raporo y’ibanze igaragaza ishusho y’imigendekere y’amatora aherutse, ndetse zishima ubwitabire bw’Abanyarwanda bari bakereye kwihitiramo ahazaza h’Igihugu cyabo.

Ni raporo yakozwe n’indorerezi zirimo izaturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ECCAS ndetse na OIF, Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Imitegurire inoze kuva mu bihe byo kwiyamamaza kugeza ku munsi w’itora nyirizina, umutekano ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko ni kimwe mu byo izi ndorerezi zigaragaza nk’ibyaranze ishusho ngari y’amatora akomatanyije yari abaye bwa mbere mu Rwanda.

David Magara wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya akaba ari na we wari uhagarariye itsinda ry’indorerezi ziturutse mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, agaragaza ko amatora yo mu Rwanda yagaragaje ubudasa, ibyo ashimangira ko bitandukanye n’ahandi ahari ho hose ku mugabane wa Afurika.

Izi ndorerezi kandi zashimiye byimazeyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Abanyarwanda ubwabo bakereye kwihitiramo ahazaza h’Igihugu cyabo binyuze mu nzira ya Demokarasi.

Icyakora izi ndorerezi hari ibyifuzo zagaragarije Komisiyo y’Iguhugu y’Amatora muri iyi raporo y’agateganyo, birimo kongera iminsi yo kwiyamamaza kw’Abakandida ikava kuri 21 ikagera kuri 30 bityo bikaba byaborohereza kuba bakwiyamamariza mu Turere twose tugize Igihugu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *