Rwanda: IRMCT yijeje Ubutabera Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange

0Shares

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko, yasobanuriye abarokotse Jenoside b’i Nyange aho gahunda yo kuzana mu Rwanda Kayishema Fulgence wakoze Jenoside i Nyange igeze, nyuma yo gufatirwa mu Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Kuzana Kayishema kuburanira mu Rwanda biri mu masezerano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagiranye n’u Rwanda mbere yo kurangiza imirimo yarwo.

Kayishema ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Nyange aho Abatutsi basaga 2000 basenyeweho Kiliziya bari bahungiyemo, afatanyije n’uwari Padiri Mukuru w’iyo Paruwasi Seromba Athanase wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz avuga ko kuza gusura abarokotse Jenoside b’i Nyange, biri mu kubahumuriza no kubizeza ko ubutabera buzakomeza gutangwa, kandi ko abakoze Jenoside bazakomeza gukurikiranwa.

Ati:”Mu cyumweru gitaha tuzajya muri Afurika y’Epfo kubashimira ko badufashije gufata Kayishema, no kuganira uko yazanwa mu Rwanda agacirwa urubanza”.

Avuga ko abayobozi ku nzego z’Uturere, ab’ingabo na Polisi n’abapadiri ari bo bari bashinzwe kurinda abaturage ariko bakaba ari bo babishe i Nyange, ariko ubutabera bukaba bwaratanzwe kuri abo bose bishe i Nyange hakaba hari hasigaye Kayishema na we akaba yarafashwe.

Avuga ko hakiri abasaga 1200 bakoze Jenoside ariko ko ubutabera bukomeje kubashakisha, kandi ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bizakomeza kugenda neza.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *