Rwanda: Inzoga, Itabi, Telefone, Imikino y’Amahirwe, Amayinite n’Amavuta y’Ubwiza byazamuriwe Umusoro

0Shares

Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda yatangaje icyemezo cyo kuzamura imisoro imwe, no kuzanaimisoro mishya kuri serivisi z’ikoranabuhanga zigurwa hanze.

Minisitiri Yusuf Murangwa yavuze kuri televiziyo y’u Rwanda ko mu mavugurura y’imisoro yakozwe hafashwe icyemezo cyo;

  • Kuzamura umusoro ku itabi n’inzoga (bière)
  • Kwishyuza umusoro ku nyongeragaciro (TVA/VAT) kuri za telefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga
  • No kuzana imisoro mishyashya, itari isanzwe iriho

Murangwa avuga ko intego z’aya mavugurura mu misoro ari “kubaka ubukungu butajegajega, kwihaza mu ngengo y’imari no kugabanya kubeshwaho n’inkunga z’amahanga”.

Telephone (kuva mu 2010) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda nka za mudasobwa kuva mu 2012, ntibyishyura umusoro ku nyongeragaciro uzwi nka TVA (taxe sur la valeur ajoutée).

Murangwa yavuze ko kudatanga uyu musoro byari bigamije gushyigikira ko telephoni zigera kuri benshi mu Rwanda, ati “None twabigezeho kuko hafi 80% by’Abanyarwanda bafite telephone”.

Umusoro ku nyongeragaciro ni umusoro wakwa ku bintu n’imirimo bikorerwa mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga, ubariwe ku ijanisha rya 18%.

Izi mpinduka nshya zisobanuye ko igiciro cya telephone, za mudasobwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari bisonewe umusoro wa TVA gishobora kuzamuka vuba mu Rwanda.

Urugero, telephone yaguraga 100,000 Frw ishobora kuzamuka ikagera ku 118,000Frw cyangwa hejuru yayo gato.

Imisoro mishya, izwi nka digital services tax, izajya itangwa n’abanyarwanda bagura serivisi zo hanze z’ikoranabuhanga, nka Netflix na Amazon n’izindi nk’izo nk’uko Murangwa abivuga.

Zimwe mu mpinduka mu misoro zemejwe muri uyu mwaka w’imari wa 2024/2025

  • Ibicuruzwa by’ubwiza, n’amavuta yo kwisiga n’imisatsi, byashyiriweho umusoro mushya wa 15%
  • Hazamuwe amafaranga yo kwandikisha ibinyabiziga byose, harimo n’ibikoresha amashanyarazi
  • Umusoro ku mikino y’amahirwe wavanywe kuri 13% ushyirwa kuri 40%, ku batsinze muri iyi mikino umusoro w’ibyo babonye wavanywe kuri 15% ushyirwa kuri 25%
  • Umusoro kw’itabi wazamuwe bityo igiciro ku kiranguzo cy’ipaki y’itabi kiva ku 130Frw kigezwa kuri 230Frw, inyongera ya 36%
  • Umusoro ku nzoga (biere/beer) wavanywe kuri 60% ugezwa kuri 65%
  • Umusoro kuri airtime (benshi bita ama-inite) wavanywe ku 10% ugezwa kuri 12% muri uyu mwaka, kandi ukazazamuka kugera kuri 15%

Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi misoro itazahita ijyaho icya rimwe, ati: “Ni gahunda y’imyaka itanu izagera mu 2029, buri mwaka hari imisoro izajya igenda ishyirwaho.”

Mu minsi ishize, abaharanira uburenganzira bw’umuguzi imbere mu gihugu, binubiye izamuka rikomeye ry’ibiciro ku bicuruzwa mu gihe imishahara y’abakozi itazamuka.

Kuzamura iyi misoro no kuzana imisiro mishya bije nyuma y’uko hazamuwe amafaranga akatwa ku mushahara w’abakozi ajya mu bwiteganyirize bw’izabukuru, ingingo bamwe mu bakozi binubiye, nubwo iyi ngingo yatumye amafaranga ya pansiyo ahabwa abari mu zabukuru yiyongera.

Minisitiri Murangwa avuga ko kugira ngo u Rwanda ruve aho ruri rugere aho rushaka kugana mu iterambere “ibyo bisaba amikoro kandi ubushobozi buva mu misoro”. (RBA, MINECOFIN & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *