Hegitari zirenga 20 z’amashyamba yo mu mirenge ya Rwankuba na Bwishyura mu Karere ka Karongi ni zo zangijwe n’inkongi y’umuriro yazibasiye kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane kugeza ku manywa.
Ni inkongi abaturage bakeka ko yaba yatewe n’abantu batazi, bagasaba ko ibikorwa nk’ibi byo gutwika imisozi abakibikora babicikaho.
Ahiriwe hashya amanywa yose ni ku misozi itatu yo mu masangano y’imirenge ya Rwankuba, Gitesi na Bwishyura mu midugudu n’utugari bitandukanye.
Ibiti byinshi byari biteye kuri iyo misozi byahiye birakongoka.
Ni inkongi y’umuriro yatijwe umurindi bikomeye n’umuyaga usanzwe uhuha ari mwinshi muri iki gice kitegeye ikiyaga cya Kivu.
Abaturage bahaturiye barimo n’abahafite amasambu bavuga ko iyi nkongi yatangiye mu ma saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, barabyuka barara bawuzimya, ariko kubera umuyaga mu gitondo cya none umuriro wongeye kuba mwinshi ari nabwo wangije byinshi.
N’ubwo aba baturage bavuga ko batazi icyateye iyi nkongi, barakeka ko yaba yatewe n’abantu bashaka ko igihe imvura yaba iguye hahita hamera ubwatsi bw’amatungo, dore ko ikirere kiri gutanga ibimenyetso ko imvura ishobora kuzagwa vuba.
Aba baturage bamaganye iki gikorwa, basaba ko hashakishwa amakuru ku cyateye iyi nkongi, basanga ari abantu bayiteye bagahanwa.
Kuzimya uyu muriro byagoranye kubera ko hifashishwaga amaboko y’abantu gusa bawuzimishaga amashami y’inturusu.
Ibi byiyongereyeho n’umuyaga wahuhaga ari mwisnhi bigatuma umuriro ukwira henshi mu mwanya muto.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine yahamagariye abaturage kwirinda ibintu nk’ibi kuko byangiza ibidukikije bikanahumanya ikirere.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umuriro wari wacogoye ku bufatanye bw’ingabo, abaturage, polisi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Hashyizweho kandi abanyerondo benshi bacunga ko uyu muriro utakongera kwaka, ndetse ku makuru yatanzwe n’abaturage, hatawe muri yombi umuntu umwe bikekwa ko ari we nyirabayazana w’iyi nkongi ubwo yajyaga guhakura ubuki.
Gusa ku misozi itandukanye yo hirya no hino muri aka karere bigaragara ko hamaze iminsi hatwikwa.