Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda yahuye n’indorerezi zizakurikirana amatora rusange ategerejwe mu cyumweru gitaha, iziha amabwiriza y’uko zigomba kuzitwara.
Izi ndorerezi harimo izaturutse mu bihugu by’amahanga ndetse n’iz’imbere mu gihugu, zatanzwe na sosiyete sivile n’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda.
Izi ndorerezi zasabwe kuzatanga raporo y’ibyo zabonye mu gihe amatora azaba arangiye, mu rwego kubaka amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza.
Dr Ryarasa Nkurunziza Joseph ukuriye indorerezi zatanzwe na sosiyete sivile mu Rwanda, avuga ko biteguye neza ndetse ko banatangiye inshingano mbere y’uko amatora aba.
Indorerezi zatumiwe na Komisiyo y’Amatora mu Rwanda, higanjemo abakomoka mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika.
Njock Akono Simon Pierre, ni umwe muri zo yaje aturutse muri Cameroun, avuga ko nabo biteguye gukurikirana amatora.
Yagize ati “Dufite ubunararibonye mu gukurikirana amatora, twabikoze mu bihugu byinshi, ni ibintu tumenyereye cyane. Twaje mu Rwanda nk’abantu bazwi muri ibi bikorwa, turiteguye, twamaze kubona amakuru y’ingenzi yinyongera kubyo dusanzwe tuzi, azadufasha gukora neza inshingano zacu. Muri make nta kibazo dufite, turiteguye. Twaje kuba abahamya b’uko ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage, bwagizwemo uruhare nabo hano mu Rwanda.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, Oda Gasinzigwa avuga ko bishimiye kuba indorerezi batumiye zaritabiriye ubutumire bwabo, kandi bigaragaraza ko ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rubanye neza n’amahanga.
Indorerezi zirenga 1,100 nizo zimaze kwiyandikisha muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, zifuza kuzakurikirana amatora rusange ategerejwe mu cyumweru gitaha.
Izi ndorerezi harimo 776 z’imbere mu gihugu zatanzwe n’imiryango ya sosiyete sivileM ndetse n’amashyaka n’imitwe ya politiki.
Harimo kandi 334 zaturutse mu bihugu by’amahanga, zoherejwe n’imiryango nka Afurika Yunze Ubumwe, uw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, uw’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), uw’Ibihugu byo muri Afurika y’Ibiyaga Bigari (ICGRL) ndetse n’uhuza Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS).
Izi ndorerezi zaje mu Rwanda zoherejwe naza Komisiyo y’Amatora z’Ibihugu nka Angola, Uganda, Zimbabwe, Benin na Congo Brazaviile.
Harimo n’izaje zoherejwe n’imiryango itegamiye kuri Leta na sosiyete sivile mu bihugu bitandukanye by’Afurika. (RBA)
Amafoto