Rwanda: Indorerezi Mpuzamahanga zakurikiranye Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite zakiriwe muri Village Urugwiro

Perezida Kagame yakiriye Jorge Carlos De Almeida Fonseca wabaye Perezida wa Cap Vert, akaba yari anayoboye Itsinda ry’Indorerezi z’amatora zaturutse mu Muryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA na David Maraga wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba ari na we wari uhagarariye Itsinda ry’Indorerezi zaturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abo bari kumwe.

Umukuru w’Igihugu yakiriye izi ndorerezi mu Biro bye Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere binyuze mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite, yabaye ku wa 14-16 Nyakanga 2024, yitabiriwe n’abasaga miliyoni icyenda.

Mu by’ibanze byavuye mu matora, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Perezida Kagame yakiriye indorerezi z’amatora nyuma yo gusoza inshingano zo kugenzura uko ibikorwa by’amatora byagenze mu Gihugu hose.

Itsinda ry’indorerezi z’amatora zaturutse mu miryango mpuzamahanga, zashyize hanze raporo y’ibanze igaragaza ishusho y’imigendekere y’amatora ndetse zishima ubwitabire bw’Abanyarwanda n’uko yagenze muri rusange, zishimangira ko yabaye mu mucyo no mu mudendezo.

Iyi raporo yakozwe n’indorerezi zirimo izaturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC; Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA; Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ECCAS ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

David Maraga wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya akaba ari na we wari uhagarariye Itsinda ry’Indorerezi mu Karere, agaragaza ko amatora yo mu Rwanda yagaragaje ubudasa, ibyo ashimangira ko bitandukanye n’ahandi ku Mugabane wa Afurika. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *