Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Abanyarwanda bakomeje kugaruka cyane ku ndirimbo “Intare batinya” ya nyakwigendera Kamaliza ariko yasubiwemo na Yvan Muziki afatanije na Marina, aho aba bayisubiyemo bashinjwa gukora indirimbo badafiteho ubumenyi na bucye bigateza gutokorwa no kwangirika k’umwimerere wayo.
Abamagana iyi ndirimbo bavuga ko bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko ‘Intare batinya’ ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza ayihimbiye umukunzi we Captain Kayitare Vedaste wari ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu butumwa bwaherekeje iyi ndirimbo Ku mbuga nkoranyambaga zabo, Yvan Muziki na Marina bavuga ko iyi ndirimbo ari impano bageneye Umukuru w’Igihugu nk’ishimwe ku bikorwa bye bya buri munsi.
Uwabimburiye abandi mu kunenga amashusho y’iyi ndirimbo ni Dady De Maximo Mwicira Mitali uvuga ko hari aho aba banyamuziki batandukiriye bagakora amakosa bitewe no kutamenya amateka y’uwo indirimbo y’umwimerere basubiyemo yavuzeho ndetse n’impamvu yayihimbiwe.
Ati “Ibintu bakoze ntabwo ari byo, Perezida [H.E] bakoresheje amashusho ye aracyariho ntawe yasize. Kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry’iburyo usibye n’ubukunguzi ni ukudasobanukirwa ibyo uririmba, byo kuririmba gusa uticaye ngo wumve buri jambo yewe ngo unacukumbure imyandikire icyo yavugaga.”
“Ntawe usubiramo igihangano ngo agihindure hahinduka gato nk’injyana n’amajwi kandi nabwo biba bifitiwe uburenganzira, nkeka ko babufite, ariko ntukuraho uwayihimbiwe ngo umusimbuze undi.”
“Byakorwa mu gitaramo abantu bashima umuntu w’ibikorwa bitangaje, abantu bamwizihira byo nta kibazo ariko mu buhanzi ntuyikora muri studio ngo unakore amashusho uyihindura uko yahimbwe n’uwayihimbiwe. Ni amakosa, ibi si byo.”
Mu bitekerezo uyu munyamideli yatanze yunganiwe n’abandi bakomeje kwibaza ukuntu mu ikipe yose yakoze kuri iyi indirimbo nta n’umwe wabashije kumenya ikosa ryakozwe.
TWUNGURANE IBITEKEREZO KU NDIRIMBO INTARE BATINYA YASUBIWEMO N’ABAHANZI MUZIKI YVAN NA MARINA.
Uko mbibona, si Ihame ni igitekerezo:
Ibintu bakoze ntabwo aribyo, H.E bakoresheje images ze aracyariho ntawe yasize, kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry’iburyo usibye… pic.twitter.com/iE21Witrto
— Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) May 9, 2023
Abatanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo basaba abahanzi kujya bitondera imyandikire hakabaho no guhugurana kugira ngo birinde ko hakorwa amakosa mu gihe bagiye gusubiramo indirimbo cyangwa se hari ibyo bagiye guhanga.
Uwitwa Allen M. KAGENZA we yagize ati “Urebye amashusho nuburyo bayibyina birashoboka ko batazi amateka y’iriya ndirimbo ariko noneho bakaba batazi n’ikinyarwanda. Simpamya ko baba basobanukiwe ubusobanuro bw’iyi ndirimbo !!
Kugeza ubu hari abatumva ukuntu abanyamuziki nk’aba batabanje kugisha inama abahanzi bakuru kuri bo nka Massamba Intore dore ko bigeze no gukorana indirimbo ‘Urugo ruhire’.
Ku wa 9 Gicurasi 2023, Yvan Muziki yashyize hanze integuza z’igitaramo cyo kumurika iyi ndirimbo tariki 13 Gicurasi 2023 kuri Atelier du Vin. Biteganyijwe ko azagihuriramo na Marina na Massamba Intore. Bikaba byibazwa niba bazemera kuva Ku izima bagahindura amashusho y’iyi ndirimbo cyangwa niba bazaguma kubyo bo bita ukuri nyamara badahamanyaho n’abakurikiranye amateka y’iyi ndirimbo cyane ko nyuma y’inengwa ryayo ba nyir’ubwite baruciye bakarumira ntacyo bashatse kubivugaho kandi bizwi neza ko babimenye ko indirimbo yabo yanenzwe.
— GODFATHER (@Godfather243) May 10, 2023
Iyi space yakozwe hagarukwa Ku makosa yakozwe muri iyi ndirimbo aho abarenga 500 basabye ko amashusho y’iyi ndirimbo yahindurwa hagashyirwamo ay’uwo indirimbo y’umwimerere yahimbiwe.
Umwimerere w’indirimbo intare batinya nk’uko yaririmbwe na Kamaliza
Amashusho y’Indirimbo Intare batinya nyuma y’uko isubiwemo na Yvan muziki afatanyije na Marina