Tariki 27 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiranye inama idasanzwe n’inzego z’umutekano.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’Umutekano zinyuranye zirimo; Ingabo z’Igihugu (RDF) Polisi (RNP), urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Village Urugwiro.
Iyi nama yabaye mu gihe tariki ya 07 Kamena 2023, Perezida Kagame yirukanye mu gisirikare aba Jenereri barimo Maj. Gen Aloys Muganga na Brig Gen Mutiganda Francis.
Uretse ibi, Perezida Kagame yakoze amavugurura mu Ngabo, ahindura abayobozi bakuru, Umugaba w’Ingabo agirwa Lt Gen. Mubarakah Muganga wasimbuye Gen Jean Bosco Kazura.
Mu gihe Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. Maj. Albert Murasira wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Ni ibisanzwe ko Perezida wa Repubulika nk’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo akorana inama n’inzego z’Umutekano, gusa muri ibi bihe hari umwuka utari mwiza hagati ya DR-Congo n’u Rwanda, bisa n’aho Perezida Kagame akunze gukebura izi nzego ndetse akaba yazisaba no kuryamira amajanja.
DR-Congo ikunze gushinze u Rwanda kuvogera ubusugire bwayo ibinyujije muri M23 ndetse no guhashya Umutwe wa FDLR, gusa ibi ibirego u Rwanda rwarabihakanye.
Ni mu gihe u Rwanda rushinja DR-Congo guha ubufasha no gukorana bya hafi FDLR, umutwe u Rwanda rufata nk’ikibazo kiza ku mwanya wa mbere mu guhungabanya ituzen’ubusugire bw’Igihugu.