Rwanda: Imyiteguro y’Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite igeze he mu gihe hasigaye Iminsi 28 gusa?

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bari kuyigera ku musozo kuko ibyangombwa byose bisabwa ngo bazayitabire bamaze kubyegeranya ku buryo bategereje umunsi w’itora.

Ingengabihe y’amatora igaragaza ko azakorwa ku wa 14-16 Nyakanga 2024, haba ku Banyarwanda baba mu Gihugu n’abo mu mahanga.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko n’ibizakenerwa byose ngo aya matora agende neza byamaze kuboneka dore ko hazakoreshwa ingengo y’imari y’asaga miliyari 8 Frw.

Bimwe mu byo aba baturage bagaragaza ko bamaze gusoza birimo kwikosoza kuri lisiti y’itora, gushaka ikarita ndangamuntu no kumenya aho bazatorera.

Abaganiriye n’Igitangazamakuru cy’Igihugu dukesha iyi nkuru, bo mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Gasabo, Huye na Musanze bavuga ko batindijwe n’itariki nyir’izina yo gutora.

Abagize imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na bo bamaze guhabwa amabwiriza bazagenderaho, yaba mu gihe cyo kwiyamamaza no mu matora ku buryo ibyo bazakora byose bizaba biri mu nyungu z’Abanyarwanda.

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas, yagaragaje ko imitwe ya politiki ikwiye kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imvugo zitanoze mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yagize ati:“Twabyumvikanyeho ko bagomba kuba intore, batanga ubutumwa bwiza bwibutsa Abanyarwanda ubumwe bwabo, gukunda Igihugu noneho n’icyo uzakorera umuturage cyatuma aguha ayo majwi. Twese uko turi imitwe ya politiki 11 ntimugire impungenge n’imwe, ntawe uzaba kidobya muri aya matora.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko ibyumba by’itora n’abakorerabushake byiyongereye hagamijwe gufasha abaturage gutora kare.

Yasabye abakandida mu byiciro byose bagiye kwiyamamaza kubahiriza amategeko kandi bagakorera ahantu hatekanye nk’uko bizaba binameze no mu gihe cy’amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko muri aya matora Abanyarwanda bangana na miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu bafite imyaka 18 kuzamura, bari kuri lisiti y’itora.

Muri bo, abagera kuri miliyoni ebyiri bazaba batoye bwa mbere.

Kuri iyi nshuro, amatora azakorerwa kuri site z’itora 2.441 zifite ibyumba by’itora 17.400 mu Gihugu hose.

Amafoto

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa

 

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *