Rwanda: Imvano yo guhagarika Amasengesho yari amaze Imyaka 33 akorerwa kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’

Mu masaha y’Umugoroba wo kuri iki Cyumweru, nibwo hatangiye gusakara amakuru y’ihagarikwa ry’Amasengesho Nyobokamana yakorerwaga ahazwi nko kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Aya makuru yaje guhamywa n’iyandiko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB], rwandikiye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr. Ntivuguruzwa Balthazar, THEUPDATE yaboneye kopi.

Iyi nyandiko, ivuga ko ari uguhagarika by’agateganyo, amasengesho yaberaga mu Karere ka Ruhango, ahazwi nko kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’.

Impamvu yo kwandikira Mgr. Ntivuguruzwa, n’uko aka gace kabarizwa muri Diyosezi abereye Umushumba, umwanya yagiyeho asimbuye Mgr. Smaragde Mbonyintege.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’ Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB], Dr. Doris Uwicyeza Picard, ivuga ko icyemezo cyashingiye ku isesengura ryakozwe ku buryo amasengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka ategurwa n’uko yitabirwa, bigaragaza ko aho abera hatujuje ibisabwa mu bijyanye no kubungabunga umutekano ituze n’ubuzima bw’abayitabira.

By’umwihariko, amasengesho yabaye tariki ya 27 Mata 2025 yitabiriwe n’abantu benshi cyane, biteza umuvundo n’impagarara zishobora gutuma habaho impanuka cyangwa ibindi bibazo bihungabanya umutekano w’abasenga ndetse n’abahaturiye.

Mu gufata iki cyemezo, RGB yatangaje ko yashingiye kuri ibi bikurikira:

  • Itegeko No 56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho RGB rikanagena inshingano n’imikorere yarwo
  • Itegeko No 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere
  • Amabwiriza No 01/2025 y’Umukuru wa RGB yo ku wa 06/03/2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere.

Ibi byose bigamije gukumira impamvu zose zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage by’umwihariko mu gihe cy’ikusanyirizo ry’abantu benshi.

Ishingiye kuri ibi, RGB yasabye ko amasengesho yose yahaberaga ahagarikwa by’agateganyo kugeza igihe ingamba nshya zizaba zafashwe zigamije kunoza imyiteguro y’ayo masengesho no kwirinda impanuka n’ibindi byago bishobora kuvuka biturutse ku mubare munini w’abantu.

RGB kandi yasabye ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi gukorana n’inzego birebwa mu gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo amasengesho y’iyobokamana akomeze atabangamiye amahoro n’umutekano rusange.

Iyi ngingo ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu miyoborere myiza ishingiye ku mategeko no kurengera inyungu z’abaturage harimo no mu bikorwa by’iyobokamana bigomba gukorwa mu buryo bubungabunga ituze n’ubuzima bw’ababigiramo uruhare bose.

Amateka y’ahazwi nko kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ 

Isengesho rikorerwa ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ryatangiye mu mwaka wa 1992, ubwo Padiri Stanislas Urbaniac yatangiraga gusengera hamwe n’Abakarisimatike ba Paruwasi ya Ruhango.

Iri tsinda ryaje gukomera ubwo ryari rimaze guterwa ingabo mu bitugu na bamwe mu bagize Communauté de l’Emmanuel, maze isengesho ryo mu Ruhango ritangira guhuruza imbaga kubera, bivuye ku bavugaga ko uryitabiriye ariboneramo ibitangaza.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri sengesho ryongeye gukorwa. 

Uku kwizera kwatumye isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe rikomeza gukura no kwitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose.

Tariki 6 Ukuboza 1998, Musenyeri Anastase Mutabazi wari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yatashye ku mugaragaro Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango (Centre Jesus Miséricordieux de Ruhango).

Muri uwo muhango, Musenyeri Anastase yaruhaye inshingano zo kubakira no kwisunga urukundo n’impuhwe z’Imana, guharanira no kubaka amahoro, no kwimika ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, by’umwihariko n’abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari muri rusange.

Ku wa 22 Gashyantare 2014, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari Umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi yahinduye Sitati [Status] y’aha kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango, iva ku izina ry’urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, yitwa Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango (Sanctuaire Jesus Miséricordieux de Ruhango).

Kuva icyo gihe isengesho rihabera ryitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose y’Igihugu ndetse no mu bindi bihugu. Rikorwa buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Abantu benshi bavuga ko iyo bahaje bahakirizwa indwara zitandukanye, abandi bakabona ibyo basabaga Imana.

Mu Ruhango ari rikorerwa, habaye hamwe mu hantu h’ingenzi mu Rwanda, abantu bahurira mu bikorwa byo kwizera no mu gusaba ngo bagerweho n’impuhwe z’Imana.

Amafoto

May be an image of text

May be an image of text that says "4G LTE LTE 19:22 47% Letter to Bishop of Catholic Dioc... Dr. UWICYEZA PICARD Umukuru . .. infolirgh.rw x @GowemanceRe PO Bex6819, Kipali Rwanda Board Urwego Igihugu rw 'Imiyoborere RGB Rwanda Governance Board Office Rwandais de ela Gouvernance Bimenyeshejwe: Minisitiri muri Perezidansi Repubulika Minisitiri w'Ubutegetsi 'Igihugu Minisitiri Uburere Mboneragihugu rwanda 'Umutekano Gihugu rushinzwe Iperereza Umutekano (NISS) aPolisi Rwanda Umunyamabanga Mukuru Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Intaray y'Amajy Umuyobozi Akarere Ruhango www.ngh.rw infolirgh.rw X eGovemunceRe PO bex6819 Kigali"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *