Rwanda: Impumeko y’Urubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere Perezida n’Abadepite

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake hirya no hino mu Gihugu bagaragaje ko biteguye neza kuzitabira amatora nk’Abanyarwanda ndetse no gufasha mu migendekere myiza yayo bafasha abazayitabira by’umwihariko kuri site z’itora.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro Waramutse Rwanda cyagarutse ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite.

Tariki 14 Nyakanga 2024, hazatora Abanyarwanda baba mu mahanga binyuze kuri za Ambasade z’ibihugu baherereyemo, tariki 15 Nyakanga, habe amatora ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024, hazatorwa Abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye

Ibyiciro byihariye birimo Abadepite babiri b’urubyiruko, Umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga ndetse n’Abadepite 24 bahagarariye imyanya 30% yahariwe Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Ntara y’Iburengerazuba, Ntawuruhunga Abdul Madjid, yavuze ko urubyiruko muri rusange rwiteguye kuzafasha mu migendekere myiza y’amatora uhereye ku bakorerabushake babihuguriwe.

 Ati “Twariteguye twese, nk’Umunyarwanda ugiye gutora, nk’Urubyiruko rw’Abakorerabushake twariteguye, twiteguye ubukwe.”

Uwitonze Alexia, uri mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko urubyiruko by’umwihariko abagiye gutora bwa mbere bafite amatsiko y’uko bizaba bimeze, ari yo mpamvu rusabwa kuzitabira ibikorwa byo gutora ndetse rukanatanga umusanzu mu migendekere myiza yabyo.

Ati “Abenshi bafite byinshi bategereje kuzareba uko gutora bimera, uko kuri site y’itora haba bameze. Nabashishikariza kujya kuri site z’itora ndetse bagafasha abakuze kugira ngo batore neza.”

Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, igaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4, 2 mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.

Iyi mibare ya NEC yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kamena 2024 igaragaza ko muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42% by’abazitabira amatora.

Mu bazatora kandi harimo abarenga miliyoni 2 bagiye gutora bwa mbere. Ni ukuvuga ko mu matora aheruka kuba mu 2018, bari bafite imyaka 12 y’amavuko kuzamura.

Lisiti y’itora yateguwe hanifashishijwe ikoranabuhanga, aho abazatora bakoreshaga telefoni bakabasha kwikosoza kuri lisiti cyangwa kwiyimura aho bazatorera. (THEUPDATE & RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *